Kompanyi ya Amazon yahanwe kubwo guhohotera umukristu

 Kompanyi ya Amazon yahanwe kubwo guhohotera umukristu

Léonidas MUHIRE

Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, muri Leta ya Frolida umukozi w’umukristu wahoze akorera ikigo Amazon, gifasha abantu guhahira kuri murandasi, yagenewe indishyi y’ibihumbi 50 by’amadorari mu rubanza ruregwamo uwari umukoresha we nyuma yo kumwirukana ku kazi azira kwanga kujya akora ku cyumweru kandi kuri uwo mukozi ari umunsi w’amateraniro.

Ni inkuru dukesha Ikinyamakuru ‘The Christian Post’ aho kivuga ko agashami k’ikompanyi ya Amazon Kageza Ibicuruzwa ku bakiriya, gakorera muri Leta ya Frolida, kaciwe akayabo k’amadorari ibihumbi 50 y’impozamarira azahabwa uwari umukozi wabo wirukanwe akorewe ivangura rishingiye ku myemerere ye ya gikristu.

Komisiyo iharanira Itangwa ry’Amahirwe Angana mu Kazi, muri muri Leta zunze Ubumwe za Amerika(EEOC), ni yo yatanze ikirego cy’uwari mukozi wa Amazon utaratangajwe amazina wirukanwe ubwo yari yagiye mu materaniro mu rusengero aho kujya ku kazi ke nk’uko byari bisanzwe.

Iyi komisiyo ivuga ko agashami uyu mukozi yakoragamo kamurenganyije kuko kamupangiye akazi ku cyumweru nyamara uwo mukozi yari yabisobanuye mbere ko adashobora gukora ku munsi we w’amateraniro ari byo byaje no gutuma yirukanwa mu kazi.

Iyi Komisiyo ikomeza ivuga ko itegeko ry’uburenganzira bwa muntu ryo mu w’1964 ribuza ivangura rishingiye ku myemerere aho abakoresha baba bagomba kwakira neza imyizerere y’uwo bakoresha mu gihe nta kindi kibazo byateza.

Urukiko rwo muri Leta ya Florida rwategetse agashami uwo mukozi yakoragamo kuzishyura impozamarira ingana n’ibihumbi 50 by’amadorari ndetse hakanakorwa amahugurwa agenewe abakozi mu rwego rwo kubahugura ku kubaha imyizerere ya muntu mu kazi.

Komisiyo iharanira Itangwa ry’Amahirwe Angana mu Kazi muri muri Leta zunze Ubumwe za Amerika isanzwe ikurikirana ibibazo by’abakoresha batubaha imyizere y’abakozi mu kazi aho usanga ibigo bicibwa amafaranga y’umurengera ku bakozi baba birukanwe cyangwa babangamiwe mu bundi buryo, bitewe n’imyemerere yabo mu kazi.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.