Korali El-shadai mu myambaro ya Police, MTN niy’abafundi bati “MANA UNYUZURE”

 Korali El-shadai mu myambaro ya Police, MTN niy’abafundi bati “MANA UNYUZURE”

Ukwezi kutarashira Korali El-Shadai basohoye indirimbo “IWACU SI INO”, ubu bamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo Nshya yabo “UNYUZURE”

Korali El-shaddai ni Korali kandi ni umuryango wita kuri bose kandi wakira buri wese uwugana, El-shaddai ni Korali yo mutorero Isoko Ibohora ribarizwa ku Gisozi hafi y’umurenge.

Ifoto yafashwe nyuma yo gufata amashusho yiyi ndirimbo Nshya ya El-Shadai

UNYUZURE ni indirimbo nshya ya El_Shadai, ni indirimbo ikoze mu buryo bw’umwihariko yaba mu majwi kuko iyi ndirimbo nta wundi muziki wumvikanamo keretse amajwi yaba bariirimbyi ndetse no mu mashusho kuko ibiririmbwa byose muri iyo ndirimbo ari nako bigaragara mu mashusho yayo. Ni indirimbo y’isengesho, irimo amagambo asaba Imana kuzura mu buzima bwacu bwa buri munsi, kuko icyo waba uri cyo cyose utuzuye Imana ntacyo waba uricyo.

Mu kiganiro n’umuyobozi wiyi Korali, Moise, yavuze ku butumwa bifuje gutanga muri iyi ndirimbo yabo nshya, yagize ato “Muri iyi ndirimbo, twifuje imbaraga z’Imana, ko zatwuzura kandi tunahahamagarira abantu bose gusanga Kristo”

Moise kandi yakomeje avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo bari mu myiteguro yindi videwo y’indirimbo yitwa “Mana Ni wowe wandemye”, yongeraho ko bari no mu myiteguro y’igitaramo bazataramiramo abakunzi biyi Korali.

El_Shadai Choir baherutse gukora igitaramo muri Dove Hotel cyashimishije benshi

Asoza iki kiganiro yashimiye abakunzi biyi Korali, yagize ati “Abakunzi bacu turabakunda niyo mpamvu iteka twifuza kubagezaho Ubutumwa bwiza mu buryo buri wese yisanga mu ndirimbo turirimba.”

Umva indirimbo Nshya, UNYUZUZE ya El_Shadai Choir

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *