Korali Family of Singers bateguye igitaramo bitiriye ‘Umuryango Mwiza’

Korali Family of Singers ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu itorero rya Peresibiteriyeni y’u Rwanda (EPR), yateguye igitarmo yise ‘Umuryango Mwiza Live Concert’ ikomora ku ntego yayo yo kuvuga ubutumwa bugamije guteza imbere umubano mwiza w’umuryango ushingiye ku ndangagaciro za Gikristo.
Family of Singers (SoG) ni korari itangaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo ku rusengero rwa Peresibiteriyeni y’u Rwanda (EPR), Paruwasi ya Kiyovu. FoS igizwe n’urubyiruko, abasaza, abashakanye n’ababyeyi bibana; batangiye umurimo mu Kwakira 2009.
Korali Family of Singers bavuga ko “Iyo witegereje umubare munini wo gutandukana mubashakanye bashya ndetse nabamaze igihe babana kubera ibibazo byo mu ngo, no gutekereza ku ngaruka zangiza abana, itorero ndetse n’igihugu bivuye mu kutita ku ndangagaciro z’umuryango, FoS yiyemeje guteza imbere imibereho myiza y’umuryango hagati y’umugabo, umugore n’abana.”
Mu gushyira mu bikorwa intego yabo bagenda bakora ibikorwa bitandukanye harimo no gutegura ibitaramo bigaruka ku muryango.
Kuri iki cyumweru taliki 25/09/2022, Korali Family of Singers niho bateguye igitaramo bazahuriramo n’andi makorali nka Healing Worship Team na Believers Worship Team (EPR-Kicukiro) ndetse n’umwigisha w’ijambo ry’Imana, Pst.Jean Sauveur MASABO. Ni igitaramo kizatangira saa munani z’amanywa kikabera Romantic Garden ku Gisozi.
Korali Family of Singers basoza ubutumwa bwabo banyujije kuri Nkundagospel bavuga ko “Umuryango ubanye amahoro ni inkingi ikomeye mukubaka itorero n’igihugu.”