Korali Goligotha yongeye gushyira hanze indirimbo nshya yongera kwibutsa abantu ko Imana ibagose impande zose

 Korali Goligotha yongeye gushyira hanze indirimbo nshya yongera kwibutsa abantu ko Imana ibagose impande zose

Korali Goligotha ikorera ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo mu rurembo rwa Kigali  Paruwasi Remera, itorero rya Nyagatovu yashyize hanze  indirimbo nshya y’amashusho yise “Gutabarwa” ni ndirimbo ifite ubutumwa bwo kongera guhumuriza abantu ko Imana ibagose impande zose.

“Gutabarwa” ni ndirimbo ije ikurikirana ni yitwa “Twari kure y’amasezerano” yasohotse mu kwezi kwa mbere niyo ndirimbo ya mbere Korali Goligotha yashyize hanze kuva umwaka wa 2021 watangira. Izi ndirimbo zose ziri kuri album ya kabiri bari gukora izaba igizwe ni ndirimbo icyenda.

Iyi  ndirimbo ifite y’iminota itanu n’amasegonda 55, ni ndirimbo igaragaza uburinzi bw’Imana mu bibazo waba urimo byose Imana ihora igose abayubaha bose, ikomeze ivuga uko Imana iyo isezeranye isezerano ryayo irisohoza.

Korali Goligotha ikomeje kwamamaza imirimo y’Imana muri uyu mwaka

Perezida wa Korali Goligotha , Rwirangira Aimable, yabwiye NKUNDAGOSPEL  ko mu butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo nuko ibihe turimo nta mpamvu yo gutinya kuko Imana iri kumwe natwe.

Yagize ati “ Ubutumwa twashakaga gutanga muri iyi ndirimbo nuko uko Imana yahoze cyera n’uyu munsi niko iri, yasezeranyije abacyera bayizeye ibasohoreza ibyo yabasezeranyije natwe twizeye ko ibyo yatuvuzeho bizasohora, nubwo turi mu gihe isi iri mu bibazo byinshi. Ariko nta mpamvu yo kugira ubwoba kuko Imana ica inzira aho tubona ko bidashoboka kandi itugose impande zose”.

Korali Goligotha yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu buryo bwo kuririmba mu 1996. Yatangiriye muri paruwasi ya Bibare izakubyara indi paruwasi ya Rukurazo ubu korali Goligotha ikaba ibarizwa muri Paruwasi ya Remera. Ikaba ari korali yatangiye ari abaririmbyi 16 ariko ubu ifite abaririmbyi 107. Imaze gukora album imwe yitwa “ kwizera kurarema” ubu iri gukora indi album ya kabiri indirimbo eshanu zimaze kurangira zikazaba zizajya hanze mu minsi ya vuba.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA “GUTABARWA” YA KORALI GOLIGOTHA

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *