Korali Goshen yateguye igitaramo kizamara iminsi ine

 Korali Goshen yateguye igitaramo kizamara iminsi ine

Umuryango mugari wa korali Goshen ikorera ubutumwa mu itorero rya ADEPR Muhoza, riherereye mu karere ka Musanze, wateguye igitaramo gisoza umwaka kizamara iminsi 4, dore ko kizatangira Ku wa 23 Ukuboza 2021 kikarangira Ku wa 26 Ukuboza 2021,i Musanze kuri ADEPR Muhoza.

Muri iki gitaramo cy’imbaturamugabo, gifite intego igaragara muri Luka 12:35, korali Goshen izaba iri gutaramira abakunzi ba yo mu buryo bwa live music ndetse ifatanyije n’indi korali yamenyekanye mu Rwanda, cyane cyane mu Ntara y’i Burengerazuba, yitwa La Source ikorera ubutumwa mu itorero rya ADEPR rikorera mu Karere ka Rubavu.

Nkuko bigaragara ku ifoto, Ku wa 23-24Ukuboza igitaramo kizatangira saa kumi n’igice, Ku wa 25-26 Ukuboza gitangire saa munani zuzuye.

Mwitegereje kandi ku ifoto igaragaza uko igitaramo kizitabirwa murahasanga abana babiri b’abakobwa bamenyekanye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, bari ku mwe na korali Goshen, dore ko ari yo yabareze ikabahindura abahanzi bakomeye cyane mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no hanze yacyo.

Mu buryo bwo gutegura neza iki gitaramo, korali Goshen iri kugenda ikora ibikorwa binyuranye biyihuza n’abakunzi ba yo dore ko iherutse no gushyira ahagaragara indirimbo nshya bise ‘Tabara Mana’yasohotse Ku wa 3 Ukuboza 2021igakundwa n’abatari bake.

Korali Goshen ni imwe mu makora amaze igihe kitari gito akora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza mu ndirimbo kuko yatangiye mu mwaka w’1995. Kugeza kuri uyu munsi ifite abaririmbyi basaga ijana ndetse n’indirimbo zisaga 130, zirimo 80 z’amajwi na 50 z’amashusho zose zibumbiye mu mizingo 10, harimo imizingo 6 y’amajwi n’indi mizingo 4 y’amashusho.

Korali Goshen kandi ni imwe mu makorali yagize umugisha ikagira umwe mu baririmbyi ufite inzu itunganya umuziki mu buryo bw’amajwi n’amashusho yitwa ‘New Music Records studio’ akaba ari naho iyi korali itunganyiriza ibihangano bya yo. Mu ishami ry’amajwi bakorana na producer Josue mu gihe mu ishami ry’amashusho bakorana na Prince Layer.

Ushaka kumenya byinshi kuri iki gitaramo cyangwa kuri korali Goshen wabasura ku mbugankoranyambaga za bo:

Facebook: Goshen Family choir, Twitter: Goshen choir, Instagram: Goshen choir, YouTube: Goshen Family choir.

Indirimbo ya bo nshya

Related post

2 Comments

  • Goshen choir turabakunda rwose turahabye

  • Amen choral Goshen Imana ibahe umugisha mwinshi muri iyi minsi barimo kudufasha cyn bahembura imitima yacu tubasabiye amavuta amavuta

Leave a Reply

Your email address will not be published.