Korali Ijwi rya Yesu ya ADEPR Rwikubo yashyize hanze indirimbo yise “Imana irakomeye” yongera kubwira abantu ku gukomera kw’Imana

 Korali Ijwi rya Yesu ya ADEPR Rwikubo yashyize hanze indirimbo yise “Imana irakomeye” yongera kubwira abantu ku gukomera kw’Imana

Ijwi rya Yesu  ni korali ibarizwa mu itorero rya ADEPR , ururembo rwa Ngoma muri Paruwasi ya Rwikubo, itorero rya Rwibuko ni mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’uburasirazuba yashyize hanze indirimbo yise “Imana irakomeye” ni ndirimbo igaruka ku mirimo y’Imana kubyo yakoze ndetse ko umuntu akwiriye kugirira Imana icyizere.

Korali Ijwi rya Yesu imaze gukundwa ahantu hatandukanye kubera imiririmbire yabo yakoze ivugabutumwa ahantu hatandukanye mu Rwanda twavuga nko mu turere dutandukanye tw’iburasirazuza nka Ngoma, Kirehe na Kayonza ,mu mugi wa Kigali nko muri Paruwasi ya  Gatsata, mu Majyaruguru bakoreye ivugabutumwa I Musanze naho mu burengerazuba bajya Rubavu.

Korali ijwi rya Yesu hano yari yakoreye ivugabutumwa muri paruwasi ya Gatsata

Iyi korali  ikomeje ivugabutuma nubwo isi yugarijwe na Covid-19 nubwo byabakomye mu nkokora ariko ntibyabaciye integer bakomeje gukorera Imana muri byose. Imaze gusohora indirimmbo nyinshi twavugamo nka “Ijwi rya Yesu mu majwi menshi”,“Utwigishe kubara Iminsi yacu”,”Tugarutse kugushima”,”Imana irakomeye”.bakomeje kugora indirimbo zizasohoka kuri alubumu ya kabiri kugera ubu bamaze gushyira hanze indirimbo enye. Hari izindi ndirimbo ebyiri nazo zamaze kurangira zizasohoka mu minsi ya vuba.

Umuyobozi wa korali Ijwi rya Yesu, Habyarimana Canisius , yabwiye NKUNDAGOSPEL ko bamaze iminsi bakora indirimbo zizaba ziri kuri alubumu ya kabiri ko ubu bamaze gukora indirimbo esheshatu ariko izo bamaze gushira hanze ari enye.

Yagize ati “ Turi gukora Album ya kabiri ariko iya mbere yari iguzwe n’indirimbo za majwi  ntiyigeze ijya ahagaragara ikaba yari ikoze mu buryo bwo ha mbere ariko ubu turimo gukora indirimbo zijyanye n’iterambere ry’umuziki w’iki gihe”.

Yakomeje avuga ku ndirimbo bamaze iminsi bashyize hanze yitwa “Imana irakomeye” yavuze ko ari ndirimbo igaruka ku mirimo y’Imana

Ati” Irashaka kuvuga gukomera kw’Imana hashingiwe kubyo yadukoreye bityo abantu bakwiriye kuyigirira icyizere muri byose”

nubwo turi mu bihe bitoroshye bya Covid bakomeje umurimo w’ivugabutumwa

Korali Ijwi rya Yesu yatangiye ivugabutumwa ahagana 1996 aho mu Rwikubo ikaba yaragiye igira umugisha wo kugira abaririmbyi beza bagiye bimukira ahandi no gutanga abakozi b’Imana batandukanye barimo abavugabutumwa n’abashumba. Ni korali ifite imishinga itandukanye harimo no gukora Indirimbo z’amajwi n’amashusho. aho  mu ndirimo zigize Album yabo ya kabiri  iri gutunganywa imaze gukora indirimbo 6

Ubu indirimbo zose z’iyi korali wazisanga kuri shene ya youtube yitwa Ijwi rya Yesu

REBA HANO INDIRIMBO ‘IMANA IRAKOMEYE’ YA KORALI IJWI RYA YESU

REBA HANO INDIRIMBO ‘TUGARUTSE KU GUSHIMA’ YA KORALI IJWI RYA YESU

Related post

1 Comment

  • Byiza cyane Choral Imana ibakomereze imbaraga mu murimo bakora ibagure!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *