Korali Inyange za Mariya yasohoye indirimbo nshya igaragaza ibiranga uwatagatifujwe

 Korali Inyange za Mariya yasohoye indirimbo nshya igaragaza ibiranga uwatagatifujwe

Nyuma yo gukora indirimbo bise ‘Urukundo rw’Imana igakundwa n’abatari bake, uyu munsi ku italiki ya 12 Ukuboza 2021 korali Inyange za Mariya ikorera ubutumwa kuri Paruwasi ya Mt. Mikayile (Saint Michel) yasohoye indi ndirimbo bise ‘Umuntu umaze gutagatifuzwa’.

Muri iyi ndirimbo harimo impanuro nyinshi ariko ubutumwa bugaruka kenshi bugaragaza ibiranga umuntu umaze gutagatifuzwa. Wumvise neza iyi ndirimbo harimo amagambo akomeye agira ati:

Umuntu umaze gutagatifuzwa arangwa n’amahoro, amahoro akomoka ku Mana nzima.Ineza iramuranga agahumuriza bose.”

Iyi korali ikomeza iririmba iti:

Ibikorwa biturange by’imirimo myiza, twirinde iraha ry’isi ejo ritazadutesha ingororano.”

Inyange za Mariya ni korali ikorera ubutumwa kuri Paruwasi ya Mutagatifu Mikayile, muri arikidiyosezi ya Kigali. Yavutse Ku wa 8 Ukuboza 1997, mu muryango-remezo wa Kinyange mu murenge wa Gitega. Kugeza ubu iri gukora indirimbo hafi buri kwezi, dore ko iri gukorana n’inzu itunganya umuziki mu buryo bw’amajwi n’amashusho, yitwa Ishusho.

Indirimbo nshya

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *