Korali Jehovah Jireh yifurije abakunzi bayo Noheli nziza mu ndirimbo nshya

 Korali Jehovah Jireh yifurije abakunzi bayo Noheli nziza mu ndirimbo nshya

 Korali Jehovah Jireh ikorera ubutumwa mu itorero rya ADEPR, muri Paruwasi ya Gasave, yifurije abakunzi bayo bose Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2022 babinyujije mu ndirimbo yabo nshyashya bise ‘Merry Christmas . ‘

Muri iyi ndirimbo ikozwe mu njyana ya Reggae, itangira abana bato bavuga bati “nimugire Noheli nziza.”

Mu majwi meza ayunguruye nyuma y’uko abana barangije kwifuriza abantu Noheli nziza n’abakuru bararirimba bati:

“Noheli nziza kuri mwese, umwana w’Imana naganze.”

Bakomeza baririmba bati:” Mwakire amahoro , mugire amahoro, mwiyumvemo amahoro mu mitima yanyu.”

Muri iyi ndirimbo kandi korali Jehovah Jireh yumvikana itanga ubutumwa ku bantu bose bwo kwakira Yesu mu mitima kugira ngo bahinduke bashya. Bagira bati:

“Mwakire uwo mwana mu ngo zanyu, mu miryango yanyu mumwemere, afite ibisubizo by’ibibazo byose.”

Jehovah Jireh ni korali y’abahoze biga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo Urugamba ni Yesu uruyoboyeUmukwe araje, TurakwemeraIw’abandi n’izindi.

Indirimbo nshya

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.