Korali Salem iri mu myiteguro yo gukora album ya 2 yateguye ibitaramo by’imbaturamugabo

 Korali Salem iri mu myiteguro yo gukora album ya 2 yateguye ibitaramo by’imbaturamugabo

Korali Salem ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kabuga, ku Itorero rya Kabuga, igiye gukora ibiterane by’imbaturamugabo bizatangira ku cyumweru taliki 20 Gashyantare 2022 bigahera ku Itorero rya Masaka, ku italiki ya 27 Gashyantare 2022 ku Itorero rya Cyabatanzi, 13 Werurwe 2022, ku Itorero rya Ndera bigasoza tariki 20 Werurwe 2022 ku Itorero rya Kabuga.

Iki ni igiterane ngarukamwaka cy’ivugabutumwa iyi korali yari isanzwe ikora ikajya mu ntara zitandukanye z’igihugu ariko bikaba byari byarakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Ni ibitaramo bizitabirwa n’andi makorali ndetse n’abashumba bo muri Paruwasi ya Kabuga, bikaba “bigamije kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no kugarura benshi kuri Kristo bagahemburwa n’indirimbo n’ijambo ry’Imana”, nkuko byatangajwe na perezida w’iyi korali Bwana Kayiranga François.

Korali Salem yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka w’i 2004, iza ari korali ya kabiri kuri iryo torero, itangizwa n’abaririmbyi 6 none ubu igeze kubaririmbyi 117 b’ingeri zose (Abagabo, Abagore, Abasore n’Abakobwa).

Mumwaka wa 2016 iyi korali yasohoye Album ya yo ya mbere yise Umukiranutsi Ararinzwe, album yabaye nziza iriho indirimbo zakunzwe na benshi zirimo Ibasha, Ibanga n ‘izindi.

Korali Salem kandi irimo gutegura Album ya yo ya kabiri izajya hanze mukwezi kwa karindwi kwa 2022, aho imaze gukora indirimbo enye kuri yo. Ikomeje kandi n’ivugabutumwa aho igenda itumirwa hatandukanye.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.