Korali Salem ya ADEPR Rwikubo yashyize hanze indirimbo yise “Hambere aha” ibwira abantu kudashidikanya ku bushobozi bw’Imana

 Korali Salem ya ADEPR Rwikubo yashyize hanze indirimbo yise  “Hambere aha” ibwira abantu kudashidikanya ku bushobozi bw’Imana

Korali Salem  ikorera  umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri ADEPR Rwikubo yashyize hanze  indirimbo yabo ya kabiri  yise “Hambere aha” ni ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo kubwira abantu ko Imana igikora upfa kuba wemera kugendana nayo ukayizera .

 Mu ntara y’uburazirazuba nta korali nyinshi zari zagaragara cyane ku ruhando rwa muzika ihimbaza Imana. Hari  amakorali mu minsi yashize yaratangiye kuzamuka ariko ubu twayaburiye irengero nka Bethsida, Horeb, Umuseke n’ayandi. mu rurembo rwa Ngoma aho Korali Salem ibazarirwa ni mu karere ka Rwamagana, muri Paruwasi Rwikubo ikomeje gutera imbere umunsi ku wundi mu miririmbire yabo, mu majwi meza yashize hanze indirimbo yabo ya mbere muri uyu mwaka yise “Nta mpamvu n’imwe”.

Korali Salem ibarizwa mu rurembo rwa Ngoma muri Paruwasi ya Rwikubo

Yongeye gushyira hanze indirimbo yabo ya kabiri bise “Hambera Aha” izaba iri kuri album yabo ya kabiri, ni ndirimbo igaruka cyane ku bikorwa by’Imana ko umuntu adakwiye gushidikanya kubyo  Imana ikora kuva kera uko yakoraga n’uyu munsi niko igikora ntago yigeze ihinduka.

Umuyobozi w’Abaririmbyi muri Korali Salem, NKUNDIYAREMYE Jean de Dieu, yabwiye NKUNDAGOSPEL ko iyi ndirimbo itanga ubutumwa,Bwo guhumuriza abantu ko batagomba gucika intege  Imana yacu iracyakora.

Yagize ati “Ubutumwa twashakaga gutanga muri iyi ndirimbo nuko iyo turi kumwe n’Imana tugendana nayo byose Imana ibikora neza mu bushobozi bwayo dushingiye kubyo Imana yakoze biduha ibyiringiro ko n’ibindi izabikora. Umwuka wera arimo kutubwira ngo tubwire abantu ngo be gutakaza ibyiringiro byabo, kuko hari ibyo  Imana yakoze mu buzima bwabo’’.

Korali Salem yamaze gushyira hanze indirimbo ebyiri kuva uyu mwaka watangira

Umuyobozi ushinzwe imiririmbire muri korali Salem MASENGESHO Etienne, yakomeje agira ati “ iyi ndirimbo itwibutsa amateka yahahise twabivuze nka korali ariko buri muntu wese afite aho Imana yamukuye kandi dushima Imana ko tuva mu bwiza tujya mu bundi, ariko bikonzwe n’Imama aho twaturutse ni kimenyetso cyitwereka ko hari n’ahandi tuzagera tubishobojwe n’Imana”.

Korali Salem yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo mu mwaka wa 2008, yavutse muri korali 2 zahujwe ( Korali IBYIRINGIRO yari iy’Urubyiruko na Korali ELAYO yari iy’Abanyeshuri). zakoreraga umurimo w’Imana ku itorero wa Rwikubo, Paruwasi ya Rwikubo muri 2008. Ubu ikaba igizwe n’ibyiciro byose ( urubyiruko n’abubatse ingo). Korali Salem imaze gukora ivugabutumwa mu ndirimbo mu ntara zose z’igihugu no mu mujyi wa Kigali. Kugeza ubu imaze gusohora albumimwe  ya audio n’iya kabiri irimo gutegurwa muri uyu mwaka ikaba imaze gushyira hanze indirimbo ya mbere izaba iri kuri album ya kabiri.

Muri gahunda korali Salem ifite barifuza gukora ivugabutumwa babinyujije mu bihangano byabo, kubw’ibyo muri iyi minsi bahugiye mu gutegura iryo vugabutumwa ku buryo bwagutse kugirango ribashe kugera kure hashoboka,barateganya gusohora album ya kabiri muri uyu mwaka.

indirimbo yazo wazisanga kuri shene ya Youtube: Salem Choir ADEPR Rwikubo na Facebook: Salem Choir ADEPR Rwikubo – Rwamagana.

UMVA HANO INDIRIMBO YA KORALI SALEM “Hambere AHA”

Related post

1 Comment

  • Salem mukomeze mwaguke, Imana ikomeze ibashyigikire!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *