Korali Shalom yashyize hanze indirimbo y’amashusho yise “Ineza yawe” igaruka ku kugira neza Ku Imana

 Korali Shalom yashyize hanze indirimbo y’amashusho yise “Ineza yawe” igaruka ku kugira neza Ku Imana

Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge nimwe mu ma korali akunzwe cyane haba muri ADEPR ndetse no mu yandi matorero. yashyize hanze indirimbo y’amashusho yise “Ineza Yawe” ni ndirimbo ishima Imana yabanye n’abatuye isi mu bihe byiza no mu bihe bibi.

indirimbo “Ineza yawe” isohotse nyuma y’izindi ndirimbo zakunzwe na benshi hari “Umuntu w’imbere”, “Ijambo rirarema”. zahembuye imitima ya benshi nubwo bitari byoroshye gukora cyane bitewe n’ibihe isi irimo bya COVID- 19. ariko ntibyabaciye intege bakomeje kwamamaza ineza y’Imana.

Kimwe n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi, icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije isi muri rusange. Korali Shalom yahisemo guhanga indirimbo ishima Imana yabanye nabo mu bihe bibi bya coronavirus. hari abarwaye COVID- 19 Imana irabakiza,abandi Imana yarabagaburiye ntibicwa ni nzara kandi badakora.

Korali Shalom yongeye gukumbuza benshi ibihe byo gutaramira Imana

Umuyobozi wa korali Shalom, Ndahimana Gaspard Yabwiye NKUNDAGOSPEL ko ari ndirimbo Ishima Imana yabanye muyo twabonesheje amaso yacu kandi tukabona ko ikomeye ariko Imana yabanye natwe.

Yagize ati ‘‘ubutumwa nyirizina twashakaga gutanga mu ndirimbo “Ineza yawe” twashakaga kubwira abantu gukomera ku Imana twabonye mu bihe bya COVID- 19. yaratugaburiye kandi tudakora, abarwaye barakize twabonye uburinzi bw’Imana, nubwo iki cyorezo kigihari ariko ntibyatubuza gushima Imana, tugoma kuyitambira ishimwe y’uko turi amahoro.’’

Shalom barashima Imana ko babonye ineza y’Imana mu bihe bibi no mu bihe byiza

Uyu muyobozi yasabye abakunzi babo gukomeza kubasengera no kubasabira kugira iyerekwa ku nganzo yakomeza kubahembura. hari byinshi korali iteganya gukora mbere yuko uyu mwaka urangira ibihe bigenze neza nuko haba igitaramo gikomeye tugifite mu bitekerezo harabura ko ibihe bya COVID – 19 bitaragenda neza. ikindi hari indirimbo nyinshi birimo gutunganywa mu minsi iri mbere muzatangira kuzibona.

Korali Shalom yiyemeje gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza no kugarura abantu benshi kuri Yesu.

Korali Shalom igizwe n’abaririmbyi 105 hatabariwemo ababa hanze y’u Rwanda, ni korali ya kabiri mu makorali y’i Nyarugenge nyuma ya Hoziana yayitanze mu ivugabutumwa ry’indirimbo.

Yashinzwe mu 1986 ari korali y’abana bato, yitwaga “Umunezero”. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana.

Mu 1990 yemerewe kwitwa izina, ifata “Shalom” rimaze gushinga imizi. Iyi korali imaze gukora album enye z’amajwi n’ebyiri z’amashusho. yamenyekanye mu ndirimbo “Uravuga bikaba”, “Abami n’abategetsi”,”Nyabihanga”,”Nzirata”,”Ijambo rirarema”,”Umuntu w’imbere” n’izindi.

ushobora gukurikira amakuru atandukanye ya korali Shalom ku mbuga nkoranyambaga zayo Shalom Choir Rwanda yaba ari kuri , Youtube, Instagram, Twitter na Facebook

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA KORALI SHALOM “INEZA YAWE”

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *