Korali Siloam yasohoye indirimbo nshya yibutsa abantu nyir’Itorero uwo ari we

 Korali Siloam yasohoye indirimbo nshya yibutsa abantu nyir’Itorero uwo ari we

Korali Siloam ikorera ubutumwa mu mujyi wa Kigali muri Paruwasi ya Gasave, yasohoye indirimbo nshya yitwa ‘Yesu ni we mwungeri’ igamije kwibutsa abantu bose, nyir’Itorero uwo ari we.

Mu kiganiro yagiranye na Nkunda Gospel, umuyobozi w’iyi korali Bwana Gilbert Irahari yatangaje ko bakoze iyi ndirimbo kugira ngo bongere bibutse abantu ko “ntawundi Nyir’itorero uretse YESU wenyine wemeye gupfira intama ze ndetse no kuzirinda umunsi ku wundi.” Yakomeje agira ati:

“Ikindi iyi ndirimbo irarikira umuntu wese utarinjira mu mukumbi wa Yesu ndetse n’uwawuvuyemo ko yagaruka inzira zikiri nyabagendwa.”

Korali Siloam yatangiye umurimo wo kuririmba mu mwaka w’1992 ari itsinda ry’abanyamasengesho ariko mu mwaka w’ 2000 ihabwa izina rya ‘Siloam’. Kugeza ubu iyi korali ifite abaririmbyi barenga 120, imaze gusohora Album 4 z’amajwi ndetse n’eshatu z’amashusho.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.