Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Korali wake up yashyize hanze indirimbo nshya ikangurira abantu gutwara intwaro zose z’Imana
Korali Wake up ikorera ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri ADEPR Muhoza yasohoye indirimbo nshya yise “Mutware intwaro” ikubiyemo ubutumwa bwo kongera kwibutsa abantu ko bagomba gutwara intwaro zose z’Imana.
Iyi korali ibarizwa mu karere ka Musanze mu rurembo rwa Muhoza muri Paruwasi ya Muhoza, muri iyi paruwasi ibarizwamo amakorali menshi kandi azi kuririmba, twavuga ko mu ntara y’amajyaruguru ariho hari amakorali akomeye.
Wake up ni korali ikizamuka kuko ari abana bakuriye mu mushinga wa compassion ibarizwa muri iriya Paruwasi, bazi kuririmba kuko barakuranye bakiri bato bigishwa kuririmba. Ubu bamaze gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere bise “Mutware intwaro” mu ndirimbo enye bamaze gukora muri studio.

Umuyobozi wa korali Wake up Iradukunda Rathim, yabwiye, NKUNDAGOSPEL ko iyi ndirimbo ko ifite ubutumwa bwo kongera kwibutsa abantu ko bagomba gutwara intwaro zose z’Imana.
Yagize ati “Ubutumwa twashakaga gutanga muriyindirimbo nukwibutsa abantu ko muribibihe bikomeye tudakwiye gucika intege ahubwo dukwiye gukorera Imana muburyo bwogutwara intwaro zayo”.
Yakomeje avuga ko impamvu yabateye kwandika iyi ndirimbo nuko babonye abantu benshi baracitse intege ku murimo w’Imana bashaka konngera kubibutsa icyatuma barushaho gukomeza mu rugendo ko bagomba gutwara intwaro zose z’Imana.
Ati “Nuko twabonye abantu benshi bari gucika intege duhitamo ku bibutsa intwaro z’Imana zadufasha kubinyuramo neza kuko nta kindi cyatubashisha gukomera mu rugendo usibye gutwara intwaro zose z’Imana kandi muri gahunda dufite ni kwamamaza Yesu Kristo mu ndirimbo nibura tugakora indirimbo zihembura imitima y’abantu benshi kandi turifuza ko twajya dushyira hanze indirimbo inshuro nyinshi kenshi ”.

Korali Wake up yabonye izuba muri 2004 binyuze mu mushinga Rw 0353 waterwaga inkunga na compassion,icyo gihe ntago baririmbaga mu materaniro yo mu rusengero nkuko bigenda mu makorali yakuriye muri compassion baririmba buri wa gatandatu ndetse no mu ishuri ryo ku cyumweru ( Sunday School). yatangiye kurirmba mu materanira 2014 niho yahise ishyirwa mu mubare wa korali zo ku mudugudu wa Muhoza ariho yatangiye kwakira abantu bose itagendeye kubari mu mushinga. Muri uyu mwaka batangiranye imbaraga aho bashyize hanze indirimbo ya mbere yitwa “Mutware intwaro” izaba iri kuri album yabo ya mbere izaba yitwa “Nkundira Uwiteka”.
UMVA HANO INDIRIMBO YA KORALI WAKE UP YITWA “MUTWARE INTWARO”