Korali yo muri ADEPR yaririmbye muri Zion Temple

 Korali yo muri ADEPR yaririmbye muri Zion Temple

Korali Iriba yo mu itorero rya ADEPR Taba, riherereye mu Karere ka Huye ni imwe mu makorali yatumiwe mu giterane cyateguwe na Zion Temple Huye, bise ” Menya Yesu umumenyekanishe”, gisoza icyumweru cy’ivugabutumwa cyatangiye Ku wa 13 Ukuboza 2021, kikaba kirigusozwa n’igiterane cy’iminsi ibiri.

Iki giterane cy’imbaturamugabo gifite intego igaragara muri 1 Timoteyo 2: 4-5, kiri kuyoborwa na Pst.Prof. Egide Kayitare, kiri kubera ku itorero rya Zion Temple i Huye guhera saa cyenda z’amanywa.

Si korali Iriba gusa yatumiwe muri iki gitaramo kuko harimo na Pst. Flory Nzabakira utangira ubutumwa bwiza ku itorero rya Zion Temple ku Gisozi, Voice of Hope worship team na Azaph-Huye.

Iki giterane kirasozwa ku mugaragaro uyu munsi ku italiki ya 19 Ukuboza 2021, gifite kandi ivugabutumwe rikorewe ku mihanda, mu tubari, ivugabutumwa rikorewe mu ngo ndetse n’ibindi.

Korali Iriba yamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zirimo ‘Ntakibasha, Witinya’ ndetse n’izindi.

Korali Iriba

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.