Korea ya Ruguru: Abakristu barenga 100 bafunzwe bazira guterana

 Korea ya Ruguru: Abakristu barenga 100 bafunzwe bazira guterana

Léonidas MUHIRE

Abayoboke bo muri Koreya ya Ruguru barenga 100 bafite imyemerere ya gikristu bafashwe barafungwa nyuma gusangwa aho bari baterabiye basenga rwihishwa kandi ibyo bikaba bitemewe muri iki gihugu.

Nyuma yo gufatirwa aho basengeraga, Ikinyamakuru ‘Premier Christian News’ kivuga ko bahise bajyanwa n’inzego z’ubuyobizi muri gereza isanzwe ifungirwamo abanyapolitiki. Muri iyo gereza bivugwa ko bari kuhatoterezwa bikomeye kubera imyizerere yabo ya gikristu. Aho bari, bari gufatwa nabi cyane ku buryo binavugwa ko bamerewe nabi kurusha ababaye mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa zifashwe nabi cya Auschwitz mu gihe cy’Itambara ya Kabiri y’Isi Yose. Muri iyo gereza abahafungiwe bivugwa ko bafatwa nk’inyamaswa ndetse bagakorerwa iyicarubozo. Bahatirwa gukora imirimo ivunanye kandi bakagaburirwa ifunguro ridashyitse.

Umwe mu bahoze ari imfungwa ariko nyuma akaza kuba umwizerwa muri leta, madamu Hae-Woo, yashishikarije abantu gusengera iyo mbaga y’abakristu bafunzwe bazira imyizerere yabo.Yagize ati: “Igihe nari muri gereza, sinashoboraga gusobanukirwa ibintu byose ariko niyumvagamo ko hari abakristu bo mu bihugu bitandukanye badusengeraga dufunze.
Byaraduhumurizaga kandi bikatubera isoko yo gukomera. N’ubwo tudashobora guhura na bo reka tubagereho binyuze muri mwuka wera no muri Yesu Kristu…Nizera ko igihe cyagenwe n’Imana amasengesho yose azasubizwa kandi muri Koreya ya Ruguru hakazaba umudendezo mu myizerere. Reka twihangane dutegereze uwo munsi uzaza”.

Mu gihugu cya Koreya ya Ruguru ubusanzwe birabujijwe gusenga gikristu cyangwa gutunga bibiliya. Iki gihugu giherutse kuza mwanya wa kabiri ku isi ku rutonde ngarukamwaka rukorwa n’umuryango ‘Open Doors’ uharanira inyungu z’abakristu batotezwa hirya no hino ku isi, uru rutonde rukaba rutondeka ibihugu uko bikurikirana mu gutoteza abakristu

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *