Ku Munara – indirimbo yuje amagambo y’ihumure ya Clarisse Karasira na Liza Kamikazi

 Ku Munara – indirimbo yuje amagambo y’ihumure ya Clarisse Karasira na Liza Kamikazi

Umuhanzikazi umenyerewe mu ndirimbo z’umuco Clarisse Karasira yahuje imbaraga n’umuhanzikazi Liza Kamikazi bakora indirimbo “Ku Munara” yuje amagambo y’ihumure ikangurira abantu kujya ku munara bagategereza ukugira neza k’umwami.

N’ubwo aba bahanzi bombi batamenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuri iyi nshuro bakoze mu nganzo berekana ko ntaho bahejwe.

Ateguza abafana be ko hari indirimbo ‘Ku Munara’ agiye gushyira hanze afatanyije na Liza Kamikazi, Clarisse Karasira yaboneyeho kubibutsa intego z’iyo ndirimbo, Ati:  “Indirimbo igiye gukurikira ni imwe mu ndirimbo idasanzwe yaba kuri njye ndetse no kuri Liza Kamikazi twayikoranye. Ni indirimbo idufasha kureba inyuma tukareba abo turibo, n’imirimo itangaje Imana yadukoreye.”

Karasira yakomeje avuga ko ashima Imana yamuhaye impano yo kuririmba ikamurinda akaba ari muzima. “Ndashima Imana ko yampaye Impano yo kuririmba, ikanyuza mu bikomeye ngo nzabe uw’umumaro mu gihe cyanjye. Ikiruta ndashima Imana ko ndi muzima, namwe musoma ibi mukaba muri bazima, ndetse Imana ikaba izadufasha n’abacu tugasoza uyu mwaka Amahoro.”

Karasira yanaboneyeho kubaza abafana be icyo bashimira Imana, Ati:  “Wowe ni iki ushimira Imana? Ese yaba yarigeze ikwiyereka ukabona ukuboko kwayo aho wari washoberewe? Ese ukora iki iyo wibutse ku neza y’umuremyi wawe. Njye na Liza twararimbye ,twizere ko tuzabafasha kuramya Imana dukesha byose.”

Clarisse Karasira asoza asaba abafana be kumusangiza ubuhamya by’ibyo Imana yabakoreye kugira ngo babe mu mwuka umwe, ngo ndetse niba hari n’icyifuzo bakimusangiza kuko Imana yumva kandi isubiza abayisabana ukwizera, batanaterwa ipfunwe no kuyivuga ku karubanda.

Indirimbo “KU MUNARA” ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu ko Imana yavuze ko izabagirira neza, ko nta jambo yavuze ngo rihere. “Wavuze ko uzatugirira neza, nta jambo wavuze ngo rihere. Turi ku munara tukurangamiye, turi ku munara wawe Mana y’ukuri. Turakwiringiye turategereje ntituzava ku munara wawe mwami.”

Clarisse Karasira na Liza Kamikazi bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘KU MUNARA’ bakoranye

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.