“Kuba abaganga bambwiye igihe nzapfira byamfashije kwegerana n’Imana”-DJ Dizzo wabwiwe n’abaganga ko asigaje ku isi amezi 2

Umunyarwanda utuye mu Bwongereza wamenyekanye nka Dj Dizzo yagaragaje imbamutima ze nyuma yo kubwirwa n’abaganga ko asigaje iminsi 90 ngo yitabe Imana kubera indwara ya kanseri yabwiwe ko atazakira.
Inkuru y’uyu musore w’imyaka 23 yamenyekanye mu minsi yashize ishengura benshi ndetse bamwe bagorwa no kuyakira ariko igitangaje nuburyo we avuga ko yamaze kubyakira kandi ko yizerera mu bushake bw’Imana.
Dj Dizzo avuga ko yakiriye ibyo abaganga bamubwiye ndetse ko abifata nkaho Imana ishaka kumuruhura kuko iyi ndwara yangije byinshi kubuzima bwe.
Mu kiganiro aherutse kugirana ni Igihe Dj Dizzo avuga ko akimara kumenyeshwa iminsi asigaje ku isi yabajijwe n’abaganga ikifuzo cye cyane ko aho aba bagira aho bacumbikira abategereje umunsi wa nyuma, Dj Dizzo avuga icyifuzo cye ari ukuruhukira mu Rwamubyaye kuko akunda u Rwanda ndetse Perezida Paul Kagame ikindi akaba yifuza kuruhuka asezeye ymyryango we ndetse n’umukunzi we kuko yumva aribwo yaruhuka neza.

Dj Dizzo avuga ko kuba yaramenye iminsi asigaje ku Isi abifata nk’amahirwe akomeye atabonwa na bose kuko byamufashije kwitegura no kwegerana n’Imana cyane kandi ko nubwo yakiriye ibyo Abaganga bamubwiye yizera ko hejuru y’imbaraga zabo hari izi’Imana.
Uyu musore akomeza gushimangira ko kuba agiye gupfa kuri we abifata nk’ikiruhuko Imana igiye kumuha cyane ko indwara arwaye hari nabandi yahitanye bo mu muryango we harimo naba nyirakuru kuriwe kuruhuka ari kumwe n’ababyeyi akaba yumva ntacyo bimutwaye.
Imiryango, inshuti n’abavandimwe bakimara kumva icyifuzo cye hashyizweho uburyo bwo kumufasha mu buryo bwo kubona amafaranga azamufasha mu rugendo cyane ko amenshi yayakoresheje mu kwivuza, kugeza ubu muri Miliyoni 9 zasabwaga 8 zimaze kuboneka ndetse hari icyizere ko ikifuzo cy’uyu musore kizagerwaho.
