“Kugura intwaro si igisubizo cy’intambara”-Papa Francis
Papa Furancis yongeye gusaba isi gusengera amahoro yangijwe n’ibitero Uburusiya bwagabye kuri Ukraine, avuga ko agiye gukomeza kwinginga umubyeyi Bikira Mariya kugira ngo agarure amahoro ku isi.
Yagize ati:
“Mfukamishije amavi y’umutima imbere ya Bikira Mariya musaba guha abatuye isi amahoro, mu bice bitandukanye by’isi, bari kubabazwa kubera intambara.”
Ibi Papa Francis yabibwiraga abagabo n’abagore baribateraniye amasengesho ya Regina Coeli yaberaga St. Peter‘s Square saa sita.
Kugura intwaro si igisubizo cy’intambara
Kuva Uburusiya bwagaba ibitero Ku wa 24 Gashyantare, Papa Francis yakomeje kugenda asaba impande zombi gushaka igisubizo cyo guhagarika iyo ntambara.
Ku wa 23 Werurwe, Papa Francis yabwiye imbaga nyamwinshi ko kugura intwaro nyinshi ndetse z’ubumara atabibona nk’igisubizo cyatuma amaraso y’inzirakarengane adakomeza kumeneka, ko ahubwo hashakishwa ikindi gisubizo kirambye.
Icyo gihe Papa Francis yasabye abizera kwibuka inzirakarengane zose zimaze guhitanwa n’ibyo bitero, zirimo abasirikare bo ku mpande zombi, abakomeretse, abakuwe mu byabo ndetse n’impunzi.