Leta ya Amerika ikoreye agashya abakristu banze kwikingiza Covid 19

 Leta ya Amerika ikoreye agashya abakristu banze kwikingiza Covid 19

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko zigiye kujya zikoresha sisiteme kugira ngo zivumbure abakozi batandukanye banze kwikingiza icyorezo cya Covid 19 bitwaje imyemerere ishingiye ku madini.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru muri Disitirigiti ya Colombiya abayobozi batangaje ko hagiye gukorwa sisiteme izajya ishyirwamo abakozi b’abanyamadini banze kwikingiza Covid 19 ariko ntibasobanura icyo ayo makuru azaba agamije.

Gusa nkuko tubikesha itangazo ryaturutse muri perezidansi, buri mu kozi wese wanze kwikingiza kubera imyemerere y’amadini azajya yakwa amakuru yose ndetse ashyirwe muri sisiteme hagamijwe kubigisha ko ntamuntu wemerewe kudafata inkingo za Covid 19 kubwo kubungabunga ubuzima bwe ndetse n’ubw’abandi.

Iryo tangazo riragira riti:

“Iyi sisiteme igamije kwinjiza, kubika, gusakaza amakuru y’abanga kwikingiza kubera amadini yabo.”

Gusa leta ya Biden yatangaje ko guhera ku italiki ya 10 Gashyantare bazatangira kwakira abantu bose bifuza gutanga ibitekerezo birebana n’iyo sisiteme hagamijwe kurebwa niba hari icyakurwamo cyangwa kikongerwamo.

Si muri Amerika gusa bamwe mu banyamadini bari kwanga gufata inkingo za Covid 19, bavuga ko ari ikimenyetso cy’inyamaswa na Anti-Kristu kuko mu Rwanda abakabakaba 150 bagaruwe nyuma yo gutorokera mu bihugu bidukikije kubwo guhunga urukingo rwa Covid 19.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *