Live: Kurikirana igitaramo cya Hillsong London na benjamin dube

Itsinda rikunzwe na benshi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza, Hillsong London ryifatanyije na Benjamin Dube mu gitaramo kiri kubera muri BK Arena.
Ni igitaramo kitarabiriwe n’abantu benshi dore ko BK Arena isigayemo imyanya mike ngo ibe yuzuye, ibi bishimangira ko umuziki uhimbaza Imana
Igitaramo cyari giteganyijwe gutangira saa kumi nebyiri z’umugoroba kiza gutangira nyuma yaho isaha imwe, saa moya. Igitaramo cyatangijwe n’umuDj umaze kubaka izina mukuvanga imiziki ihimbaza Imana, Dj Spinn afatanije n’itsinda ry’ababyinnyi.
Ahagana saaa 19h30 nibwo Dj Spin yakiriye Tracy ari nawe wabaye MC muri iki gitaramo, hashize iminota mike nawe yahise yakira Aime Uwimana ari nawe wabimburiye abandi agera kuruhimbi ahagana saa 19h50.
Aime Uwimana yinjiranye n’umuramyi Rachel baza basa nkaho baganira ari nako baririmba amagambo avuga ko nta kindi bakora uretse kuramya Imana no kuyihuimbaza nubwo bwose turi babi. Aime Uwimana yakomeje aririmba indirimbo yo mu gitabo “Yanyishyuriye ya myenda yose”, ni indirimbo yaririmbye mu buryo bwiza ndetse inacuranze neza mu bundi buryo abantu badasanzwe bamenyereye.

Ahagana saa 20:30 nibwo Aime Uwimana yasoje indirimbo ze zose, umuyobozi w’igitaramo akurikizaho umuryamyi mpuzamahanga Benjamin Dube.
Saa 20:47 nibwo umuhanzi Benjamin Dube yageze ku ruhimbi yakiranwa ibyishimo byinshi n’akaruru n’abitabiriye igitaramo bose.

Ahagana saa 21: 55 nibwo itsinda rya Hillsong London ryakiriwe kuruhimbi mu byishimo byinshi, baririmba indirimbo zabo nyinshi zitandukanye bafatanyije n’abitabiriye iki gitaramo.
Reba Video uko igitaramo kiri kugenda muri BK Arena