Live: Kurikirana igitaramo cya Rwanda Gospel Stars Live

 Live: Kurikirana igitaramo cya Rwanda Gospel Stars Live

Aka kanya muri Canal Olympia hari kubera igitaramo cya Rwanda Gospel Stars Live cyitabiriwe n’abaramyi bakomeye hirya no hino mu Rwanda ndetse na Rose Muhando.

Tubibutse ko muri iki gitaramo abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza babaye indashyikirwa ndetse n’abashumba batatu barahabwa igihembo.

Ubu ku rubyiniro hari Kingdom Ministries niyo iri gususurutsa abakunzi b’umuziki.

Kuva saa 20:30 kugeza 21:00 ku ru byiniro hagiyeho Gisubizo Ministries. Reba amafoto

Abanyarwanda bishimiye cyane Rose Muhando dore ko yageze ku rubyiniro bose bagakoma induru kubera ibyishimo. Uyu muramyi wageze ku rubyiniro ku isahaha ya 21:28 nawe ntabwo yigeze atenguha abakunzi be kuko yaberetse ko umuhogo we ukiri mutaraga.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *