M. Irénée, NIYO Bosco na Dorcas bakoreye surprise ikomeye Vestine ku isabukuru ye

 M. Irénée, NIYO Bosco na Dorcas bakoreye surprise ikomeye Vestine ku isabukuru ye


Vestine na Dorcas ni itsinda rimaze kubaka ikizere mu ruhando rw’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimabaza Imana muri rusange. Aba bavandimwe bakunzwe cyane kuva batangira kuririmba, uyu mwuga bawubangikanya n’amasomo dore ko batarasoza amashuri yabo yisumbuye. Ibyo, ni byo byatumye uwitwa Vestine ari na we mukuru agira isabukuru ariko kuko yari ari ku inshuri ntiyabasha kuyizihiza ku munsi yabereyeho. Muri iki cyumweru rero, Irénée MURINDAHABI uzwi cyane nka M. Irénée akaba ari na we ufasha aba bahanzi yerekeje i Musanze maze abifashijwemo na Dorcas bajijisha Vestine bimwe bizwi cyane nko kuragira kugeza yisanze i Kigali maze bizihiza isabukuru ye mu birori by’akataraboneka byari bibereye ijisho ku bari bitabiriye.

Ibi birori byari bibereye ijosho byabereye i Kigali nyuma y’uko Irénée na Dorcas bakuye banogeje umupangu wo kuvana i Musanze na Vestine bamubwira ko bagiye muri gahunda z’ubuhanzi bwabo. Vestine yatunguwe cyane no guhinguka ahantu hari harimbishijwe neza cyane n’abatumirwa baringaniye ubwo bahita bamwakiriza za ndirimbo z’uwagize isabukuru no kumutungura mu bundi buryo bunyuranye. Kimwe mu byashimishije muri ibyo birori ni aho NIYO Bosco yari yicaranye na Vestine bahanzwe amaso n’abari aho maze Vestine akaza kumuva iruhande nka bimwe byo gukina agakino ko kwihishanya. Ubwo akimara kumubura iruhande Irénée yahise amabwira mushake maze NIYO Bosco si ukuzenguraka afata afata aho avuye ariko aza gushyira amugeraho ndetse amusiga ku kaboko bimwe basiga uwagize isabukuru.


Nyuma y’izo surprise zose Irénée nk’umunyamakuru yahise agirana ikiganiro na Dorcas maze amubwira imbamutima ze muri uwo mugoroba aza no kumuha impano yari yamuteguriye ndetse na NIYO Bosco aracuranga baririmba kndirimbo yabo Si Bayali baherutse gushyira hanze inakunzwe muri iyi minsi. Vestine yagize ati: ”Ndatunguwe cyane cyane. Ni iby’agaciro… biba binshimishihe kubona abantu aya masaha bakiri hano ari ngewe baje kwifuriza anniversaire.Byandenze cyane kuko ni bwo bwa mbere bankoreshereze anniversaire. Mu rugo nakoreshaga iz’abandi ariko iyange bakayibagirwa. Ariko ndishimye kuba hari abantu bantekereza”.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.