MAMA wa Vestine na Dorcas ARAVUZE: Uko byose byagenze nicyamubabaje kurusha ibindi

 MAMA wa Vestine na Dorcas ARAVUZE: Uko byose byagenze nicyamubabaje kurusha ibindi

Mu kiganiro umubyeyi wa Vestine na Dorcas yagiranye na bimwe mu binyamakuru bikorera kuri YouTube nka Chita Magic, Yambi n’izindi yagaragaje ko gutandukana kwaba baririmbyi nuwabafasha mu muziki wabo nta wundi muntu wabyivanzemo.

Ku masaha y’umugoroba kuri uyu wa kane, 8/7/2021, nibwo hagiye hanze ikiganiro kirambuye uyu mubyeyi yagiranye n’itangazamakuru ku kibazo cy’itandukana ry’abana be ndetse nuwabafashaga mu muziki wabo ari we IRENE MURINDAHABI. Mu kiganiro uyu mubyeyi yavuze ko aba bana ari bato cyane kandi iyo umuntu angana atyo umuyobora uko ushatse. Yakomeje avuga ko nta kintu cyiza abona uyu munyamakuru yabafashije nubwo mugusoza iki kiganiro asoza avuga ko yabamenyekanishije.

Irene MURINDAHABI ari kumwe na Vestine na Dorcas.

Uyu mubyeyi yagize ati “Nta kindi kintu mfa n’abana banjye, ikindi na IRENE ntabwo tumwanga kuko yazamuye abana bacu, ariko nagiye mubwira ko uburere aha abana banjye atari bwiza kandi bakiri bato, ikindi mfa nawe nuko yampera abana channel”

Mama wa Vestine na Dorcas yagize ati “Sinshaka guhangana na IRENE nasubize abana ibyabo batandukane, abana bakomeze ubuzima bwabo na IRENE akomeze ubwe”

Mama wa Vestine na Dorcas yakomeje avuga icyamubabaje cyane kuri IRENE , yagize ati ” Mubyatumye IRENE ambabaza cyane no gutuma ntahuza n’abana banjye nacyo kirimo kandi ikindi no kuba angejeje ku itangazamakuru nabwo nta cyiza yankoreye”

Muri iki kiganiro yagaragaje ko iyi channel yinjije arenga 2,000,000 ariko nta kintu uyu munyamakuru yigeze afasha abana, nubwo uyu munyamakuru we mu kiganiro cye yakoze yagaragaza ko yishyuriraga abana ishuri ndetse na buri kimwe cyose bakeneraga akaba anagihurizaho naba bana nkuko byumvikana mu kiganiro uyu munyamakuru yacishije kuri channel ya MIE Empire ariko ibyo byose uyu mubyeyi yabyise ko ari ukwivuga ameza.

Ikifuzo cyuyu mubyeyi nuko yaha aba bana channel yabo ndetse bakaba banatandukana. Ibyo byose bibaye nyuma y’ikiganiro uyu munyamakuru yari yakoze asobanura uko byose byagenze aho anagaragaza ko harimo akagambane ka bamwe bafite inyungu muri aba bana.

Asoza iki kiganiro yabajijwe niba aba bana batazasubira inyuma, asubiza agira ati “Niba ari Imana yavuganye nabo ko izabashyigikira, izabashyigikira ntabwo Imana ikora kubera abantu”.

Ibi byose bibaye nyuma y’iminsi mike aba bahanzi kazi bashyize hanze indirimbo yabo nshya Adonai ushobora kumva uciye kuri channel ya MIE empire.

Related post

2 Comments

  • Sinibazako abana bavugira M Irene aho kujya kuri side ya Mama wabo!!! Ibyaribyo byose hari abagiye mumatwi ya mama wabo. Kureba inyungu nibyiza arko ababana bakeneye igishoro kinci kugirango babe bageze aha, ndibaza ko ibyajyaga gukorwa mbere arukurebe koko amafranga yinjira nayo M Irene yashoye kuko nawe ni business niba indirimbo zose baririmbaga ari izo irene and his Team babahaga, managemen and all expenses so this should have been sort out first, however if thats so, let one take his path.

  • Icyonavuga nikimwe nuko victime igiye kuba bariya bana,naho mama wabo yarashutswe yagiwe mumatwi ndababwiza uki bariya bana ni rimwe mumatara gihumbi abashije kumuroka kubera Irene hari benci bazi guhogoza babuze amahirwe nkayo bariya
    Bagize,Irene sibo gusa yafashije kuko ibikorwa birivugira urugero twamubonye ajya gushaka Karyuri,niyo bosco murabona aho agez ba Rutambi ubwose koko gusa kubwanjye uriya mu mama asabe imbabazi Irene kuko yarakabije ku ibaruwa yandiyse twese twabonye murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *