Mariah Carey yavuze amagambo akomeye kuri Bikiramariya

 Mariah Carey yavuze amagambo akomeye kuri Bikiramariya

Umuhanzi w’icyamamare ku isi, mu njyana ya Pop Mariah Carey, yatangaje ko yubaha cyane Bikiramariya ndetse amwita ‘umwamikazi w’umunsi mukuru wa Noheli’ anashimangira ko ari we nyina wa Yesu Kristo.

Uku kwezi k’Ukuboza kugitangira, indirimbo ye yitwa “All I Want for Christmas Is You” (uwo nifuza cyane kuruta bose kuri iyi Noheli ni wowe), yabaye indirimbo ya mbere ya Noheli yakiriye igihembo cya diyama kivuye mu muryango ukomeye ku isi witwa Recording Industry Association of America. 

Nyuma y’aho indirimbo ze ziri kubica bigacika bigatuma bamwe bamwita umwamikazi wa Noheli, Mariah Carey yahakanye kwitwa iryo zina ngo kuko hariho urikwiriye ari we Bikiramariya.

Nubwo uyu muhanzi adafatwa nk’uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ariko ajya afatanya indirimbo zinyuranye n’abaramyi bo muri Amerika.

Mu kiganiro yagiranye na Cosmo Girl, Carey yasubije mu mvugo ya gikristo avuga ko yavutse ubwa kabiri kandi ko bimufasha kunoza imibanire ye n’Imana.

Uyu muhanzi kandi ubwo yahabwaga igihembo cya Billboard Icon yatangaje ko rimwe mu masomo amaze kwiga muri iyi si ari ko hamwe n’Imana byose bishoboka.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.