Mbere gato yo kwerekeza mu giterane i Bugande umuramyi Théo BOSEBABIREBA yashyize hanze indirimbo yise ‘Abanaki’

 Mbere gato yo kwerekeza mu giterane i Bugande umuramyi Théo BOSEBABIREBA yashyize hanze indirimbo yise ‘Abanaki’

Uyu muramyi wabiciye bigacika mu muziki uhimbaza Imana mu Rwanda mu myaka yashize ariko akaza gusa n’usubiye inyuma, ubu yongeye gushyira ingufu mu muziki we no kugaruka mu murongo. Iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Abanaki’ igaruka ku gusaba Imana yo ishobora byose gukuraho imisozi y’ibibazo bitugose muri iyi isi yuzuye amadidane aterwa n’ubwikunde bwa Muntu. Theo BOSEBABIREBA yashyize iyi ndirimbo hanze mbere gato yo kwerekeza mu gihugu cya Uganda aho araririmba mu giterane cy’iminsi itatu hamwe n’umuramyi Bugembe ukunzwe mu muziki uhimbaza Imana kurusha abandi muri kiriya gihugu.


Iyi ndirimbo imara iminota itanu n’amasegonda 58 ikoze mu buryo bw’amajwi, mu nyikirizo avugamo ko akeneye indirimbo nshya y’ibitwenge ari ko asaba Imana kumukiza ingorane. Araririmba ati: “Niba nta musozi ugusumba nkuriraho Abanaki, niba nta musozi ugusumba nyirukanira izi mpamvu zihora zindiza Mana. Twarapfukamye turaruha amavi yacu arakoboka, twarapfukamye turaruha imibiri yacu irakonkoboka kubera guhangayika. Nkeneye indirimbo nshya y’ubuzima, nkeneye indirimbo nshya y’ibitwenge, nkeneye indirimbo nshya”.


Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda kuu munsi w’ejo, Théo BOSEBABIREBA yavuze ko indirimbo Abanaki ayisohoye mu buryo bw’amajwi ariko amashusho yayo akaba atazatinda kujya hanze kuko arimo kuyategura. Yagize ati: “Amashusho arimo gutegurwa vuba cyane bidatinze”. Yanavuze ku giterane agiye kwerekezamo muri Uganda, akaba ari igiterane cyateguwe na Pasiteri SAFARI utuye mu Bubiligi usazwe akora ibiterane bikomeye muri Uganda n’ahandi.

Ibiterane bitegurwa na Pasteri SAFARI bitumirwamo abavugabutumwa batandukanye ndetse n’abahanzi haba muri Uganda no mu bindi bihugu ariko bafite umwihariko wo kuba bakunzwe cyane. Igiterane cy’uyu mwaka kitwa ‘Kamwenge Mega Crusade’ kikaba kizamara iminsi itatu. Si ubwa mbere Théo BOSEBABIREBA atumiwe na SAFARI mu biterane bye kuko na mbere ya Covid-19 hari icyo yamutumiyemo.

Iki giterane cy’ivugabutumwa cyatumiwemo Théo BOSEBABIREBA kiraba kirimo abakozi b’Imana batandukanye barimo: Pasteri Wilson Bugembe umuhanzi wa Gospel ukunzwe kurusha abandi muri Uganda, Pasteri Isaac Ssenyonjo, Umuvugabutumwa Arto Boa na Pasiteri SAFARI. Kiraba none tariki 29 Mata kizageze tariki ya 01 Gicurasi 2022. Kirabera muri Uganda mu Karere ka Kamwenge mu nkambi y’impunzi yitwa Rwamwanja.

Pasiteri Wilson Bugembe ukunzwe cyane muri Uganda na we aritabira icyo giterane

Mushobora kumva indirimbo ‘Abanaki’ munyuze hano

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *