Meagan Good na DeVon Franklin batse gatanya

 Meagan Good na DeVon Franklin batse gatanya

Inkingi za mwamba muri filimi, Meagan Good na DeVon Franklin, bahuye bagakundana mu mwaka wa 2011 bari muri filimi isetsa (comedy) bamaze gutandukana byemewe n’amategeko nyuma y’imyaka 9 babana.

Aba banyamafilimi ba Hollywood bahuriye muri filimi yitwa“Jumping the Broom,” nubwo bagiye kwaka gatanya ariko amagambo yabo yagaragaje ko bagifitanye amarangamutima menshi.

Babinyujije ku nkuta zabo za Instagram bombi bavuze amagambo yacanze abakunzi babo. Bagize bati:

“Nyuma y’amasengesho menshi no gushira mu gaciro twahisemo kwinjira mu hazaza hacu tutari kumwe ariko iteka ryose tuzahorana.”

Bakomeje bagira bati:” Twembi turishimira imyaka myinshi tumaranye dusezeranye imbere y’Imana ndetse dukundanye urutagira iherezo.”

Aba bombi kandi babwiye abakunzi babo ko kuba bagiye gutandukana bitavuze ko hari uwahemukiye undi ahubwo ko babonye ko ari byo bizongera urukundo rwabo.

Bagize bati:

“Twembi ntawigeze ahemukira undi bityo twizeye ko iyi ntambwe tugiye gutera izadufasha mu kuvugurura urukundo rwacu.”

Franklin ufite imyaka 43 na Good w’imyaka 40 bihuje mu kwezi kwa Gicurasi 2012 bahita bakora ubukwe mu kwezi gukurikiyeho kwa Kamena.

Aba bombi bagiranye ibihe by’urukundo bidasanzwe birimo no gutegereza gukorana imibonano mpuzabitsina ari uko bamaze kubana ngo kuko bizeraga ko guhuza ibitsina mbere yo kubana byakwangiza urukundo rwabo.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *