Meddy ari guhatana mu irushanwa ririmo na Diamond Platnumz

Ngabo Médard Jobert wamamaye nka Meddy, wanamaze kwemeza ko agiye kujya aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa, ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi uhiga abandi muri Afurika y’Uburasirazuba, mu bihembo bya ‘The Headies” bitangirwa muri Nigeria.
Meddy ahanganye na Eddy Kenzo wo muri Uganda, Abanya – Tanzania, Diamond Platnumz, Harmonize na Zuchu n’Umunya-Kenya, Nikita Kering.
Muri “The Headies Awards” uyu mwaka harimo ibyiciro 36 birimo icyagenewe umuntu w’icyamamare wagize ibigwi mu muziki wa Afurika. Byitezwe ko Angelique Kidjo ariwe uzahabwa igihembo kuko ari muri icyo cyiciro wenyine.
Ibindi byiciro birimo ni icy’umuhanzi utanga icyizere aho uzaba uwa mbere azahembwa imodoka ya Bentley Bentayga ifite agaciro karenga miliyoni 190 Frw. Hahatanye abahanzi bo muri Nigeria barimo Bnxn [Buju] , Ayra Starr, Lojay, Ruger na Zinoleesky.
Hari kandi icyiciro cy’umwanditsi mwiza, album ya Hip Hop w’umwaka, album ya RnB y’umwaka, indirimbo y’umwaka n’ibindi.
Gutanga ibi bihembo byatangiye mu 2006 bifite intego yo guha agaciro abahanzi nyafurika ku bw’umusanzu wabo mu kubaka sosiyete binyuze mu buhanzi.
Kuri iyi nshuro ya 15 ibi bihembo bigiye gutangwa, bizatangirwa i Atlanta muri Amerika ku wa 4 Nzeri 2022.