Meddy yaba agiye gukora indirimbo ihimbaza Imana?

 Meddy yaba agiye gukora indirimbo ihimbaza Imana?

Umuhanzi w’icyamamare Ngabo Medard, wamenyekanye nka Meddy muri muzika, nyuma y’amezi agera kuri 7 adakora indirimbo ndetse agahindura ibimuranga byose akavuga ko agiye kujya aririmba gusa indirimbo zihimbaza Imana, kuri ino nshuro yaciriye amarenga abakunzi be ko ashobora kuba agiye gukora indirimbo nshya.

Uyu muhanzi uherutse kwibaruka imfura akayita Myla Ngabo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto yicaye afite gitari maze agira ati:

” Tegura headphones zawe na speaker zawe.” Abantu benshi bamukurikira kuri uru rubuga, dore ko ari we muhanzi nyarwanda ukurikiranwa n’abantu benshi kuri Instagram, batangiye kuvuga ko byanze bikunze uyu muhanzi ari kubateguza indirimbo nshya, nyuma y’amezi 7 akoze indirimbo yakunzwe cyane yise “Queen of Sheb.”

Ubushyize uyu muhanzi yakoze indirimbo ayitura umugore we ndetse hanakoreshwa amashusho yo mu bukwe bwe, bityo hari abantu nabo bakomeje kwitega ko indirimbo nshya ya Meddy ishobora kuza ivuga ku mwana we w’imfura aherutse kwibaruka dore ko yamwise umutima we.

Bob Sumayire

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *