Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Menya amateka y’indirimbo Biba mu gitondo 286 mu gushimisha
Iyi ndirimbo itangizwa n’amagambo avuga ngo biba mu gitondo imbuto z’ineza 286. Amagambo y’iyi ndirimbo yanditswe n’uwitwa shaw knowless yavutse kuwa 31 Ukwakira 1834, yitabye Imana kuwa 7 Kanama 1878. Icyo gihe yarafite imyaka 44 y’amavuko. Shaw knowless yavukiye muri leta ya Ohio muri leta zunze ubumwe za Amerika akiri uruhinja ababyeyi be bimukiye muri leta ya Indiana. Amaze imyaka 12 se umubyara yarapfuye amusigira umurage wo kuririmba no gucuranga nkuko nawe yari umuhanga muri uwo mwuga.
Shaw knowless yize gucuranga cyane aba umuhanga muri byose sibyo yakoraga byonyine kuko yabifatanyaga n’umwuga w’ubuhinzi. Yacurangaga mu bitaramo bitandukanye bikomeye ndetse hakiyongeraho ubuhanga yarafite mu gucuranga bigatuma akundwa na benshi nibyo byari bisigaye bimutunze ubuhinzi arabyihorera.
Intego ye yo kubyina no kuririmba abyegurira Imana ibitaramo yayoboraga bihinduka ibiterane by’ububyutse. Kuva mu mwaka 1859 afite imyaka 25 y’amavuko . yahindutse umuvugabutumwa bwiza akabifatanya no kuririmba kandi icyo giha abantu barabikundaga cyane.
Mu mwaka 1878 ubwo yaravuye mu biterane bitandukanye muri Misisipi na Texas yakoze impanuka ya Gari moshi aba ariwe upfa wenyine mubari bayirimo.
Yasize indirimbo nyinshi cyane zitandukanye iyi ndirimbo ishingiye ku magambo ari muri Zaburi 126:6 haravuga ngo “ ujya kubiba agenda arira yikoreye imbuto nyamara iyo agiye gusarura agaruka yishimye yikoreye imiba.” Ijwi ry’iyi ndirimbo ryahimbwe n’uwitwa George Minor yavutse 1845. Atabaruka 1904. Iyi ndirimbo yasohotse bwa mbere 1870 muri Philadeliphia muri Amerika. Ubutumwa bw’iyi ndirimbo bukwiye kuzirikanya n’abantu b’Imana bahamagariwe kuyikorera.
Shaw Knowless yasoje avuga amagambo y’ihumure ko nyuma ya marira tuzanezerwa. nyuma y’imibabaro hazabaho ubundi buzima kandi iyi ndirimbo ihora ibwira abantu gukora ivugabutumwa mu bihe byose mu byiza no mu bibi no mu bihe bigoye no mu bihe byoroshye.