Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Menya byinshi Yesu yakoreye mu gashyamba k’i Getsemani
Agashyamba kari gaherereye ku gasongero ku musozi wa Elayono umusozi uri mu marembo y’umurwa w’i Yerusalemu.Umugezi witwa kidironi ugabanya umusozi n’umurwa w’i Yerusalemu(yohana 18:1-2),luka 22:39 .
Nkuko bibiliya ibivuga n’ahantu Yesu yaramenyereye gusengera hamwe n’intumwa ze.Muraka gashyamba niko yesu yasengeye n’umubabaro mwinshi ku buryo ibyuya bye byatonyanze byari nk’amaraso.kandi ahaniho igitero cy’abatambyi na basirikare cyamusanze ariho n’urugendo rwo kubabazwa rwatangiriye.
kandi yahakoreye igitangaza gikomeye ateranya ugutwi ku mugaragu w’umutambyi anahavugira amagambo akomeye agira .ati”subiza inkota yawe mu rwubati rwayo,kuko abatwara Inkota bose bazicwa n’inkota.kuri uyu musozi kandi amaze kuzuka agiye gusubira mu ijuru niwo yazamukiyeho ari kumwe n’intumwa ze (ibyakozwe n’intumwa 1:12).Aka gashyamba kitangiriro ry’umubabaro ukomeye nina ko kitangiriro ryo gucungurwa kwa batuye isi na bibiliya ivuga ngo intimba zacu nizo yishyizeho (yesaya 53:4)