Menya kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango n’umushinga wo kuhubaka Ingoro izatwara asaga miliyari 2 z’Amanyarwanda

Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango (Sanctuaire Jesus Misericordieux de Ruhango), iherereye mu Ntara y’amajyepfo mu karere ka Ruhango muri Diyoseze Gatolika ya Kabgayi. Iyi ngoro inazwi nk’Ikibaya cy’Amahoro hagiye kubakwa Ingoro y’Amahoro nini izatwara asaga miliyari 2 Frw kugira ngo ijye yakira umubare munini w’abahasengera.
Kwa Yezu Nyirimpuhwe ni ahantu hamenyekanye cyane kubera abahasengeraga bavuga ko bahakiriye indwara zitandukanye, ubu hakaba habera amateraniro manini buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi. Hateranira Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse n’abanyamahanga.
Ni mu Mujyi wa Ruhango mu kibaya kiberamo isengesho ryo gusabira abarwayi, abantu bakiyegereza Imana basenga, bagasaba imbabazi mu mitima yabo, bakicuza ibyaha, bagasengera n’abarwayi.
Padiri Jean Pierre NSABIMANA MIHIGO ukuriye Ingoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe, aganira na Igihe yasobanuye ko iyo ngoro izubakwa mu byiciro bigera kuri bitanu. Yagize ati: “Umushinga wose uko uteganyijwe mu kubaka iyo ngoro uzatwara amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari ebyiri. Ubu twari tugize hafi miliyoni 60 abakirisitu bitangiye, natwe rero tugiye gukusanya turebe n’uko twiyambaza n’amabanki. Twifashishije ubuyobozi bw’akarere n’ubwa RDB [Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere] twabishyize mu byiciro bitanu, tuvuga ngo miliyari ebyiri kugira ngo tuzayabone bizadufata byibuze imyaka 10, ariko buri myaka ibiri tuzajya dushyiraho igikorwa”. Biteganyijwe ko ingoro y’amahoro izubakwa kwa Yezu Nyirimpuhwe izajya yakira abantu bagera ku bihumbi 30 icyarimwe.
Bamwe mu bakirisitu Gatolika bakunze gusengera kwa Yezu Nyirimpuhwe bemeza ko bahabonera ibitangaza ndetse ko batakwibagirwa Padiri Ubald RUGIRANGOGA witabye Imana kuko yafashaga benshi kuhakirira.
Ahagana mu mwaka wi 1992 ubwo Padiri Stanislas Urbaniac (Umupadiri uturuka mu gihugu cya Pologne akaba uwo mu muryango w’Abapallotin) yari Padiri mukuru wa Paruwasi Ruhango; yatangiye gusengera hamwe n’itsinda ry’Abakarisimatike ba Paruwasi ya Ruhango ; batangiye kubona ibimenyetso bikomeye batashidikanyaga ko bigendanye n’isengesho ryabo. Nyuma iryo tsinda ryaje gukomera ubwo ryari rimaze guterwa ingabo mu bitugu na bamwe mu bagize Umuryango Gatolika, Communauté de l’Emmanuel; noneho isengesho ryo mu Ruhango ritangira kujya rihuza imbaga Nyamwishi kubera imbuto nyinshi zagaragariraga abaryitabiraga bose.
Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango imaze kumenyekana cyane muri aka karere kacu kibiyaga bigari na Africa y’iburasirazuba(East Africa), kubera imbaga nyamwinshi y’abantu bakunze kuhateranira mu isengesho ryo gusabira abarwayi riba buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi, n’urujya n’uruza rw’abandi bantu basigaye basura iyi Ngoro ku minsi yose y’icyumweru ; bahazanywe no gusenga, guhura n’Imana , kuruhuka ,kwakira no kwinjira mu mpuhwe z’Imana , no kuyitura imitwaro yabo yose ibaremereye.


