Menya paruwasi ya Save; imfura muri kiliziya Gatolika zo mu Rwanda

Kiliziya Gatolika mu Rwanda imaze imyaka irenga 120 ihakorera. Kuri ubu ngubu hirya no hino mu gihugu uhasanga insengero Gatolika (Kiliziya) zinyuranye kandi zimaze igihe kinini ariko hari izisumba zose ari na yo yazizibimburiye. Paruwasi Gatolika ya Save, iherereye mu karere ka Gisagara mu murenge wa Save ku birometero bigera ku 10 uvuye mu mujyi wa Huye. Reka uyu munsi turebe uko byatangiye kugira ngo Save yafatwaga nk’agace k’intumva ihinduke igicumbi cya Kiliziya mu Rwanda ndetse n’iyo nyito yo kutumva yibagirane isigarire gusa ku mugani na wo benshi batajyaga bamenyera inkomoko uretse gusa kuva umuntu tumva abwirwa ati: ”Wumva nka Save”.
Ku itariki ya 2 Gashyantare 1900 ni bwo Abamisiyoneri ba mbere bageze mu Rwanda ari bo Mgr Hirth ari kumwe na Padiri Brard na Barthélemy ndetse na Furere Anselme.Icyo gihe bakiriwe MPAMARUGAMBA umuhungu w’igikomangoma Mutijima (na we akaba umuhungu wa YUHI IV MUSINGA), wari wambaye nk’umwami. Kwakirwa na MPAMARUGAMBA mu mwanya w’umwami, byatewe n’uko ari ko abapfumu bari babiraguye banga ko umwami yakwiyereka abo banyamahanga bashoboraga kumutera umwaku.
Aba bamisiyoneri bahawe uruhushya rwo kwihitiramo aho batura mu majyepfo y’igihugu nk’uko bari babyifuje, nuko bahitamo agasozi ka Save.
Impamvu bahawe Save bakayemera zari 2, imwe ikaba yari ku nyungu z’Umwami YUHI IV MUSINGA, indi ikaba ku nyungu z’abakoroni,muri make baraguriranye. Impamvu yatumye YUHI IV MUSINGA abaha Save, ni uko kuva na kera hari harananiranye mu iyoborwa, ako gace kabagamo abagabo b’ibinani cyane bahoraga bigomeka ku Mwami, habaga abaturage b’intumva bagahora bahanganye bo ubwabo ndetse n’ubuyobozi, hagahora intambara z’urudaca.Ku buryo hari harahindutse iciro ry’imigani, aho bagiraga bati: “Urarushya nka Save, Wumva nka Save cyangwa Wananiranye nka Save”. Bityo akaba yarabonaga ko Abadage bahatuye bamufasha kuhahindura, asanze bifuza, mu majyepfo arahabemerere, na we baba bamushyize igorora.
Impamvu yatumye Abazungu bahitamo Save ni uko Abadage baje basanga abandi bakoroni barasesekaye muri Afurika, ariko benshi bakaba baragiye bicwa n’abenegihugu cyangwa hakaba imyivumbagatanyo bakabirukana, ikindi abadage baje bazi, ni uko babwiwe amateka y’Abanyarwanda ko ari indwanyi cyane, ibyo bakabihamirizwa n’Abongereza bakoronije Uganda mbere y’uko Abadage binjira mu Rwanda, baje muri icyo gihugu bagahurira na KigeliRWABUGIRI i Mbarara aho yari yagabye igitero ku Mwami wa Ankole, NTARE IV RWAMIGEREKA akigarurira umurwa mukuru w’Ingoma ya Ankole ariwo Mbarara. RWABUGIRI rero, aho yahahuriye n’Abongereza batambagira icyo gihugu, atangira kugirana ubucuti nabo, ariko mu by’ukuri bwari ubucakura bwo kugira ngo bazamuhe imbunda arusheho kuzengereza amahanga, ibyo byose bikaba byarabaye Abadage bataratangira ubukoroni bwabo mu Rwanda.
Ayo mateka yose y’u Rwanda, Abadage baje bayazi, bityo barushaho kugira amakenga akomeye, ni yo mpamvu batse i Save haherereye ku mbibi z’u Rwanda n’u Burundi, kugirango Abanyarwanda nibaramuka bivumbaganyije bakabirukana, bazagere ku mbibi bitabagoye ,ubundi bigendere. Kubaka imishinga n’ibikorwa byabo ku mipaka bikaba byabafasha kuzinyufura hakiri kare bagahungira mu bihugu bya Congo, Burundi, Tanzaniya na Uganda. Dore ko ibindi bihugu nk’u Burundi na Tanzaniya babyizeraga ho umutekano, kereka u Rwanda kubera amateka yarwo bari barabwiwe.
Si Save yonyine bahisemo ku bw’amakenga bari bafite, ahubwo Kiliziya zose z’ibanze zubatswe n’Abadage zari ku nkiko z’u Rwanda n’ibindi bihugu, nka Nyundo iri ku nkiko z’u Rwanda na Congo, Zaza iri ku nkiko z’u Rwanda na Tanzaniya, tutibagiwe na Misiyoni z’Abaporotesitanti nka Zinga iri ku nkiko z’u Rwanda na Tanzaniya na Misiyoni ya Kilinda iri ku nkiko z’ Rwanda na Congo ndetse na Misiyoni ya Rubengera. Ku itariki ya 13 Gashyantare 1900, nibwo hatangijwe ku mugaragaro Misiyoni ya Save yari ikusanyije igice cyose cy’Amajyepfo y’igihugu. Save ikaba yaraje no kuba ishingiro rya Diyosezi Gatolika ya Butare. Ba bamisiyoneri batangiye kubaka bakoresheje ibyatsi. Icyo gihe Misiyoni ya Save iyoborwa bwa mbere na Padiri Brard abaturage b’i Save bitaga « TEREBURA ».
Mu wa 1905 ni ho bubatse bakoresheje ibikoresho bikomeye.Muri iki gihe, kiriziya yitwa iya mbere ntisa n’iyubatswe ku ikubitiro kuko yagiye ihindurwa buke buke bijyanye n’ibihe byari bigezweho. Ubu aho i Save hari kiliziya 2: iyubatswe muwa 1905 n’indi yubatswe vuba kubera ko iya mbere yari imaze kuba nto bitewe n’umubare w’abakirisitu wagendaga wiyongera. Hafi ya Kiliziya y’i Save hari ibigo byinshi by’amashuri yisumbuye byashinzwe n’imiryango y’abihayimana b’Abagatorika. Muri byo hari urwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Berenadeta rw’i Save rw’Abenebikira, Ishuri ryigisha abarimu ry’i Save ry’Abafurere Mariste, Ishuri ry’imyuga ry’i Save ry’Abafurere ba Mutagatifu Gaburiyeri, ndetse n’Ishuri rya Bikira Mariya utasamanywe icyaha ry’Abenebikira. Ibi byerekana ko ibikorwa by’Abamisiyoneri bitagarukiye mu kwigisha Ivanjiri gusa, ko ahubwo byageze no mu burezi.
Kiliziya Gatolika yashinzwe bwa mbere mu Rwanda ni iy’i Save. Iherereye ku birometero bigera ku 10 uvuye mu mujyi wa Butare werekeza i Kigali. Yashinzwe ku itariki 8 Gashyantare 1900, iyoborwa bwa mbere na Padiri Brard abaturage b’i Save bitaga «TEREBURA ».
Ku itariki ya 2 Gashyantare 1900 ni bwo Abamisiyoneri ba mbere bageze mu Rwanda ari bo Mgr Hirth ari kumwe na Padiri Brard na Barthélemy ndetse na Furere Anselme.
Icyo gihe bakiriwe na Mpamarugamba, umuhungu w’igikomangoma Mutijima (na we akaba umuhungu wa Yuhi IV Musinga), wari wambaye nk’umwami.
Kwakirwa na Mpamarugamba mu mwanya w’umwami, byatewe n’uko ari ko abapfumu bari babiraguye banga ko umwami yakwiyereka abo banyamahanga bashoboraga kumutera umwaku.
Aba bamisiyoneri bahawe uruhushya rwo kwihitiramo aho batura mu majyepfo y’igihugu nk’uko bari babyifuje, nuko bahitamo agasozi ka Save.
Impamvu bahawe Save bakayemera zari 2, imwe ikaba yari ku nyungu z’Umwami Yuhi Musinga ,indi ikaba ku nyungu z’abakoroni,muri make baraguriranye.
Impamvu yatumye Musinga abaha Save, ni uko kuva na kera hari harananiranye mu iyoborwa, ako gace kabagamo abagabo b’ibinani cyane bahoraga bigomeka ku Mwami, habaga abaturage b’intumva bagahora bahanganye bo ubwabo ndetse n’ubuyobozi, hagahora intambara z’urudaca.
Ku buryo hari harahindutse iciro ry’imigani, aho bagiraga bati “Urarushya nka Save, cyangwa wananiranye nka Save”.
Bityo akaba yarabonaga ko Abadage bahatuye bamufasha kuhahindura, asanze bifuza, mu majyepfo arahabemerere, na we baba bamushyize igorora.
Impamvu yatumye Abazungu bahitamo Save ni iyi ikurikira: Abadage baje basanga abandi bakoroni barasesekaye muri Afurika, ariko benshi bakaba baragiye bicwa n’abenegihugu cyangwa hakaba imyivumbagatanyo bakabirukana, ikindi abadage baje bazi, ni uko babwiwe amateka y’Abanyarwanda ko ari indwanyi cyane, ibyo bakabihamirizwa n’Abongereza bakoronije Uganda mbere y’uko Abadage binjira mu Rwanda, baje muri icyo gihugu bagahurira na Kigeli Rwabugili i Mbarara aho yari yagabye igitero ku Mwami wa Ankole, Ntare IV Rwamigereka akigarurira umurwa mukuru w’Ingoma ya Ankole ariwo Mbarara.
Rwabugili rero, aho yahahuriye n’Abongereza batambagira icyo gihugu, atangira kugirana ubucuti nabo, ariko mu by’ukuri bwari ubucakura bwo kugira ngo bazamuhe imbunda arusheho kuzengereza amahanga, ibyo byose bikaba byarabaye Abadage bataratangira ubukoroni bwabo mu Rwanda.
Ayo mateka yose y’u Rwanda, Abadage baje bayazi, bityo barushaho kugira amakenga akomeye, ni yo mpamvu batse i Save haherereye ku mbibi z’u Rwanda n’u Burundi, kugirango Abanyarwanda nibaramuka bivumbaganyije bakabirukana, bazagere ku mbibi bitabagoye ,ubundi bigendere.
Kubaka imishinga n’ibikorwa byabo ku mipaka bikaba byabafasha kuzinyufura hakiri kare bagahungira mu bihugu bya Congo, Burundi, Tanzaniya na Uganda.
Dore ko ibindi bihugu nk’u Burundi na Tanzaniya babyizeraga ho umutekano, kereka u Rwanda kubera amateka yarwo bari barabwiwe.
Si Save yonyine bahisemo ku bw’amakenga bari bafite, ahubwo Kiliziya zose z’ibanze zubatswe n’Abadage zari ku nkiko z’u Rwanda n’ibindi bihugu, nka Nyundo iri ku nkiko z’u Rwanda na Congo, Zaza iri ku nkiko z’u Rwanda na Tanzaniya, tutibagiwe na Misiyoni z’Abaporotesitanti nka Zinga iri ku nkiko z’u Rwanda na Tanzaniya na Misiyoni ya Kilinda iri ku nkiko z’ Rwanda na Congo ndetse na Misiyoni ya Rubengera.
Ku itariki ya 13 Gashyantare 1900, nibwo hatangijwe ku mugaragaro Misiyoni ya Save yari ikusanyije igice cyose cy’Amajyepfo y’igihugu.
Save ikaba yaraje no kuba ishingiro rya Diyosezi ya Butare. Ba bamisiyoneri batangiye kubaka bakoresheje ibyatsi.
Icyo gihe Misiyoni ya Save iyoborwa bwa mbere na Padiri Brard abaturage b’i Save bitaga « TEREBURA ».
Mu wa 1905 ni ho bubatse bakoresheje ibikoresho bikomeye.Muri iki gihe, kiriziya yitwa iya mbere ntisa n’iyubatswe ku ikubitiro kuko yagiye ihindurwa buke buke bijyanye n’ibihe byari bigezweho.
Ubu aho i Save hari kiliziya 2: iyubatswe muwa 1905 n’indi yubatswe vuba kubera ko iya mbere yari imaze kuba nto bitewe n’umubare w’abakirisitu wagendaga wiyongera.
Hafi ya Kiliziya y’i Save hari ibigo byinshi by’amashuri yisumbuye byashinzwe n’imiryango y’abihayimana b’Abagatorika.
Muri byo hari urwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Berenadeta rw’i Save rw’Abenebikira, Ishuri ryigisha abarimu ry’i Save ry’Abafurere Mariste, Ishuri ry’imyuga ry’i Save ry’Abafurere ba Mutagatifu Gaburiyeri, ndetse n’Ishuri rya Bikira Mariya utasamanywe icyaha ry’Abenebikira.
Ibi byerekana ko ibikorwa by’Abamisiyoneri bitagarukiye mu kwigisha Ivanjiri gusa, ko ahubwo byageze no mu burezi.
Inkuru ya Igihe