Min Gatabazi yanyomoje ibyavuzwe RMC mu gutora adhana, leta yiteguye kugirana na Islam kuri icyo kibazo

 Min Gatabazi yanyomoje ibyavuzwe RMC mu gutora adhana, leta yiteguye kugirana na Islam kuri icyo kibazo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yavuze ko igikorwa cyo kubuza abayisilamu gukoresha indangururamajwi mu kwibutsa abayoboke b’idini ya Islam gutora adhana bitareba gusa imisigiti 8 nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, abagira inama yo kujya bakoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari basanzwe bakoresha mu muhamagaro wa Adhana , ukangurira abayisalamu kuza gusenga.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Werurwe 2022 mu kiganiro na Radio Rwanda.

Yagize ati “Ntabwo itegeko rireba imisigiti umunani , itegeko rireba umuntu wese wakora urusaku n’ijoro.Ubwo ni umunani yavuzwe ariko n’ibindi byose bishobora gusakuriza umuntu n’ijoro, birahagarikwa.Ari imisigiti, ari insengero,ari abakora ubukwe,ari amahoteri,abantu bose bashobora gukora urusaku rukangura abantu .”

Yakomeje ati Ntabwo icyavuyeho ari ukujya gusenga kuri izo saha,abantu bashaka kujya gusenga kuri ayo masaha bakomeze basenge ariko ikivuyeho ni ugukangura abantu n’ijoro bo batagiye gusenga kandi wowe ugiye gusenga, batari muri gahunda muhuje.”

“Ubu ngubu iterambere ryaraje.Tukiri bato twakangurwaga n’inzogera yo kwa padiri ,abandi bagakangurwa n’inzogera y’abayisilamu ariko ubu telefoni zirahari, bashyiremo ikibibutsa(Reveille) kuri ayo masaha bagomba gusengeraho, isaha n’igera imukangure, ashobora kubwira umukangura.Nibakoreshe ikoranabuhanga ,biriya ni ibya kera mu gihe hatari hari ibintu bishobora kubakangura.”

Ku munsi w’ejo mu itangazo ryasohowe n’Umuryango w’ Abayisilamu mu Rwanda(RMC) wari wizeje abayoboke b’idini ya Isilamu ko iri gufatanya n’inzego bireba mu gushakira umuti urambye iki kibazo ndetse ko  hashobora kuba ibiganiro .

Gusa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko nta biganiro bihari kuko hagomba gukurikizwa amategeko.

Yagize ati Nta biganiro byabaho kuko ibiganiro byari kubaho amategeko ataratangazwa,amategeko yaratangajwe agomba kubahirizwa.Ariko ntibabyumve mu buryo bw’amategeko gusa babyumve  mu burenganzira bw’abandi baturage badafite aho bahuriye n’ayo masaha.Birareba abayisilamu,abagatorika,abarokore ,buri wese ajya gusenga n’ijoro akavuza inzogera , akavuza ingoma.”

Yakomeje ati Ibyo byose bisakuza n’ijoro bikababuza gusinzira, bikababuza uburenganzira bwabo bwo kuruhuka byarahagaritswe n’iryo tegeko kandi rimaze igihe.”

Ku munsi w’ejo Polisi y’Igihugu ibinyujije kuri twitter yibukije abantu bose  ko guteza urusaku rubangamiye abantu ari icyaha gihanwa n’amategeko bityo uzayarengaho azabihanirwa.

Hari hashize iminsi havugwa  ko imisigiti imwe yo mu Mujyi wa Kigali ibujijwe gukoresha indangururamajwi mu mumuhamagaro wa Adhana mu rwego rwo kwirinda guteza urusaku ndetse no kubangamira ituze ry’umuturage.

Bob Sumayire

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *