Minister Dieu Merci yamaze gushyira hanze ya ndirimbo ye yakunzwe na benshi na mbere yuko isohoka yose

 Minister Dieu Merci yamaze gushyira hanze ya ndirimbo ye yakunzwe na benshi na mbere yuko isohoka yose

Nyuma y’igihe kitari gito agaragara ku mbuga nkoranya mbaga muma videwo mato mato aririmba indirimbo zihimbaza Imana, umuramyi Dieu Merci yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise “Uri Uwo Kwizerwa”

Dieu Merci ni umusore  w’umukristo w’imyaka 23 uvuka kuri Uwihanganye Jerome na Mukandayisaba Esperance ateranira mu itorero rya ADEPR akaba ari naho akorera umurimo we wo kuririmba. Merci ni umusore utuje, ukunda guseka, agakunda abantu akaba akunda kuririmba cyane kuko bimurutira byinshi nkuko abyivugira.

URI UWO KWIZERWA ni indirimbo ye ya mbere ashyize hanze nyuma y’igihe kitari gito tumwe mu duce twiyi ndirimbo tumaze hanze dore ko twanakunzwe na benshi bagendaga banayisubiramo. Ni indirimbo yashyize hanze kuri icyi cyumweru, taliki 14/11/2021. Ni indirimbo y’iminota 6 n’amasegonda 43 irimo amagambo ahamya ko Yesu ari uwo kwizerwa kandi akora ibyo abahanga n’abakomeye bo mu isi bananiwe. Amajwi yiyi ndirimbo yafashwe anatunganywa na Papi Clever afatanyije na Jonathan Nish naho Videwo yo yayobowe na Musinga Rwanda, umusore nawe umaze kwandika izina mubyo gutunganya videwo ndetse no gufotora.

Mu kiganiro yagiranye na Nkundagospel, Dieu Merci yavuze ku nkomoko yiyi ndirimbo ye nshya, yagize ati: “Icyanteye gukora iyi ndirimbo navugako ari Impano y’Imana kuko yaje niga mu wa kane secondaire ubwo narindi mu bihe bitoroshye nkafata umwanya wo gusenga..” Akomeza agira ati “Yakomotse mu bihe nari ndimo nibaza ko ahari ntacyerekezo cy’ubuzima mfite kuko nari  ndi mu bihe bigoye cyane mu buryo bw’imibereho”.

Akomeza ikiganiro yagarutse k’ubutumwa yifuza ko abantu bakura muri iyi ndirimbo, yagize ati “Icyo nifuza ko abantu bakuramo nuko bamenyako Imana ariyo kwizerwa mu buzima waba urimo bwose , bwaba bwiza cyangwa bubi ntibyayibuza kuba iyo kwizerwa , ikindi nuko nubwo biba bigoye iyo wizeye Imana byukuri ikurindira no mu makuba” akomeza agira ati “Ikindi bakuramo Wenda abatarakizwa, navuzeko mu ndirimbo Imana ikiza indwa zananiranye buriya n’icyahaa cyangwa kamere muntu nta muganga wo kwisi wayivura ariko Imana irayikiza nkuko tubisanga mu ijambo ryayo (John 3:16, 36) ndetse igakiza n’izumubiri.”

Umuramyi Dieu Merci avuga ko iri ari itangira rye mu muziki kandi yifuza ko ubutumwa bwiza bwagera kuri benshi. Anavuga ko kandi hari n’indi ndirimbo izaza vuba ikurikira iyi yasohoye kuko yifuza gukora cyane nkuko yumva Imana yabimushyize ku mutima.

Asoza ikiganiro yagiranye na Nkundagospel, Dieu Merci yagize ubutumwa agenera abakunzi be ndetse n’abandi bumva indirimbo zihimbaza Imana, yagize ati: “Mubyukuri abantu bareke guhanga amaso ku isi  kuko izakurwahoo kandi nta gihe ifite izarimburwa” akomeza agira ati “Ndifuzako nkuko ijambo ry’Imana ribivuga mureke twese tube aba minister (Abakozi ) b’Imana nkuko twabihawe tukimara kwizere ngo tube abahamya kristo m umahanga yoso.” Asoza agira ati “Icyo nabasaba ni ukumba hafi no gukomeza kumfasha kwamamaza kristo mu mahanga yose ngo abantu ibyo anshoboza kuvuga bakuzwe no kubyizera.

Ibihangano ndetse n’zindi ndirimbo bya Dieu Merci wabisanga kuri channel ye ya YouTube.

Umuhanzi Dieu Merci yashyize hanze indirimbo ye ya mbere

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *