Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yabatijwe ahishura uko yatinye amazi

 Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yabatijwe  ahishura uko yatinye amazi

Nyampinga w’u Rwanda watowe mu mwaka wa 2020, Nishimwe Naomie yabatijwe kuri uyu munsi mu itorero rya Noble Family Church, riyobowe na Apôtre Mignone Kabera, uzwiho gutangiza na Women Ministries igamije kongerera abagore amaboko.

Ubwo yahabwaga umwanya wo gushima Imana kubera ko yabatijwe mu mazi menshi, nk’ikimenyetso cyo gupfana na Kristu ukazukana nawe, Miss Nishimwe Naomie yashimye Imana cyane ngo kuko yabatijwe ndetse akabasha kuva muri ariya mazi ari muzima anahishura ko yashatse kwanga kubatizwa kubera gutinya amazi. Yagize ati:

“Icyambere nshimira Imana ni uko nabatijwe uyu munsi. Kubatizwa abenshi babifata nk’ibintu byoroshye ariko kuri njyewe birakomeye cyane kuko ntinya amazi.” Yakomeje ati:

“Mu minsi yashyize turi kwigira umubatizo batubwiye uko bazadushyira mu mazi akaturengera njye nkumva ko ibyo bintu bidashobora kumbaho, maze mbwira Papa ko mbivuyemo ko nzaba mbatizwa kuko nkiri muto.”

Miss Naomie yakomeje ashimira Imana ndetse na maman we ngo wabasengeye kuva bakiri bato none amaherezo umuryango wose ukaba ubatijwe. Ati:

“Ndashimira Imana ko navuye muri ariya mazi ndi muzima ikindi nkaba nabatijwe. Ndanashimira maman wadusengeye kuva kera tukiri abana none twese tukaba twabatijwe.”

Miss Ishimwe Naomie ni umukobwa ukomeje kugenda agaragara mu bikorwa bitandukanye by’iyobokamana dore ko azanajyana n’umuramyi Israel Mbonyi mu bitaramo azitabira mu gihugu cya Israel muri gahunda yiswe ‘Twende Jerusalem’.

Biteganyijwe ko guhera tariki 16-24 Mata 2022, itsinda ry’abantu baturutse mu Rwanda, ririmo uyu Miss Ishimwe Naomie na Israel Mbonyi bazagirira urugendo rw’iminsi umunani muri Israel, aho bazasura imijyi n’ahantu hazwi mu mateka y’iki gihugu.

Ni urugendo ruri gutegurwa na sosiyete ‘Go Tell’ ku bufatanye na Ambasade ya Israel mu Rwanda, rwari kuba mu 2021 ariko ruza gusubikwa kubera Covid-19.

Abazarwitabira bazasura ahantu hatandukane harimo Jerusalem, Tel Aviv, Caesarea, Galilee, Dead Sea, Bethlehm, River Jordan, Capernaum na Garden Gethsemane.

Usibye gusura kandi abazitabira uru rugendo bazataramirwa na Israel Mbonyi na Yvan Ngenzi bazafatanya n’umunya-Israel, Avraham Tal.

Mbonyi azagira ibitaramo bibiri byagutse ariko ahantu hose bazasura azajya aririmbira abantu.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *