Mpa amavuta nayihimbye Madam atetse kwihangana biranga – James & Daniella

 Mpa amavuta nayihimbye Madam atetse kwihangana biranga – James & Daniella

Mu kiganiro cyanyuze kuri Nkundagospel, cyatumiwemo couple ya James na Daniella ndetse n’umuramyi Fortran Bigirimana, niho James RUGARAMA yahishuye uburyo yahimbyemo indirimbo yabo ya mbere, Mpa Amavuta yabaharuriye inzira mu muziki uhimbaza Imana.

Daniella, umufasha wa James.

Mu kiganiro cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, Nkundagospel, Couple ya James na Daniella, yari ihagarariwe na James yahujwe n’umuramyi Fortran BIGIRIMANA wamenyekanye mu ndirimbo ze nyinshi nka “Ntacyo Nzoba, Ndakugomba mukiza,Esprit de Dieu ndetse n’izindi” Ni ikiganiro cyuzuye umunezero ndetse n’ubuhamya bwaba bombi ku buzima bw’umuziki wabo

Fortran Bigirimana umaze imyaka 7 muri France, niho asigaye akorera n’umurimo we wo kuramya no guhimbaza Imana

Muri iki kiganiro, James, yahishuye uburyo indirimbo yabo yakunzwe na benshi yayihimbyemo, yagize ati”Ndi mu cyumba, Daniella yari ari mu gikoni arimo arateka, ngira ibihe byiza uwo mugoroba, icyo gihe nasomaga Matayo 25, umugani w’abakobwa babapfu n’abababanyabwenge, Daniella arangije guteka nibwo twayiririmbye kuko nari nakoze Chorus, ku munsi ukurikiyeho dukomerezaho n’ibindi bitero”

Couple ya James & Daniella

Aba bombi, couple ya James na Daniella ndetse na Fortran Bigirimana bari mu myiteguro yo gusohora indirimbo bahuriyeho bise “Amaraso yawe”. Ni indirimbo izasohoka kuri icyi cyumweru taliki 10/10/2021.

Indirimbo AMARASO YAWE izasohoka ku cyumweru

Umva ikiganiro James aganira na Fortran Bigirimana uri muri France mu mujyi wa Lyon

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.