Mu Budage abagore bemerewe kubatiza muri Kiliziya Gatolika
Léonidas MUHIRE
Diyosezi Gatolika ya Essen mu gihugu cy’u Budage kuri uyu Wa 15 Werurwe 2022 niyo diyosezi ya mbere mu gihugu yemereye abagore bagera kuri 17 gutanga isakaramentu rya batisimu bitewe no kuba umubare w’abapadiri udahagije ugereranyije n’abakristu bakeneye iryo sakaramentu.
Madam Theresa Kohlmeyer, ukuriye Ishami ry’Ukwemera, liturujiya, n’umuco muri diyosezi ya Essen yavuze ko iyi ntambwe yo kwiyambaza abagore mu kubatiza ari ngombwa kuko hari abapadiri bake ugereranyije no mu bihe byashize ndetse yongeraho ko hakenewe n’abandi bakristu babatijwe bashobora gufasha mu zindi gahunda za kiliziya zishoboka.
Musenyeri Franz-Josef Overbeck wa Diyosezi ya Essen yasobanuye ko icyemezo cyo gushyiraho komisiyo gizwe n’abagore 17 n’umugabo umwe mu gihe cy’imyaka itatu ari igisubizo kirambye mu bihe bigoye by’umurimo w’Imana.Yakomeje kandi avuga igihe umwepisikopi usanzwe adahari cyangwa ari mu zindi nshingano kandi n’undi muntu wagenewe uyu murimo akaba atabonetse mu gihe bibaye ngombwa umuntu uwo ari we wese ufite intego nziza yatanga umubatizo mu buryo bwemewe nta kibazo.
Mu bantu barenga miliyoni ebyiri n’igice batuye muri diyosezi ya Essen abarenga ibihumbi 700 ni abakristu gatolika kandi ikaba ari n’imwe muri diyosezi ntoya mu Budage ukurikije agace iherereyemo.Ibi, bibaye mu gihe Kiliziya Gatolika yatangiye urugendo rwa Synod igamije amavugurura ku ngingo zimwe na zimwe z’iri my idini, aho abenshi bibaza niba igihe kitaba ari iki ngo abagore mu idini gatolika bemererwe gukora imwe mu mirimo yari yihariwe n’abapadiri cyangwa se kuba padiri ubwabyo.
1 Comment
Yego urakoze kumakuru uba waduhaye turagushigikiye.
Kaza mwendo.