Mu Bufaransa: Urwango ku bayisilamu rukomeje gutera inkeke no muri iki gihe amatora ya perezida yegereje

 Mu Bufaransa: Urwango ku bayisilamu rukomeje gutera inkeke no muri iki gihe amatora ya perezida yegereje

Léonidas MUHIRE

Umuyobozi w’Umusigiti Mukuru w’umujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa yavuze ko Abayisilamu bo muri icyo gihugu badafatwa n’abandi ahubwo ko bakorerwa ivangura nk’iryo Abayahudi bakorerwaga mu myaka y’i 1930.

Ibi byatangajwe mu gihe mu kwezi gutaha muri iki gihugu hateganyijwe amatora ya perezida ahatanamo abakandida bagera kuri 12 barimo na perezida Emmanuel Macron ushaka manda ya kabiri.

Chems-eddine Hafiz uyobora Umusigiti Mukuru wa Paris, yatangarije ikinyamakuru ‘The Guardian’ ko amagambo arwanya Isilamu muri iki gihe cyo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa ashobora kubiba urwango kandi yongeraho ko na bamwe mu bakandida bahanganye mu kwiyamamaza kwabo badasiba kwibasira Isilamu n’Abayisilamu muri rusange.

Mu magambo ye yagize ati: “Mfite impungenge cyane.Turi muri sosiyete icitse intege, ifite ubwoba kandi ikishakisha nyuma y’icyorezo cya Covid-19. Ukuri mu bijyanye no kutwibasira twabigereranya no mu w’1930 igihe abayahudi batangiraga kwibasirwa bikomeye bagaragazwa nk’ikibazo cyari cyugarije umuryango mugari wose… Uyu munsi ntibikiri Abayahudi ahubwo ni Abayisilamu… Natekereje ko muri iki Knyejana cya 21 tutakabaye dufatwa muri ubwo buryo ”.

Mu Bufaransa biteganyijwe ko ikiciro cya mbere cy’amatora y’umukuru w’igihugu kizakorwa ku ya 10 Mata uyu mwaka. Abanenga ubuyobozi buriho bagarazgaza ko urwango ku Bayisilamu (islamophobia) rugenda rwiyongera muri politiki y’iki gihugu.Umukandida-perezida Éric Zemmour na madamu Marine Le Pen batavuga rumwe na perezida Macron bagaragaje ubushake bwo kuba baratanga ibirego rukiko ku kwibasira Abayisilamu mu matora y’Abafaransa ariko guverinoma ya Macron yashinjwe gushaka kuburizamo kandidatire z’abo bombi.

Ikinyamakuru ‘The Wall Street Journal’ cy’Abanyamerika kigaragaza ko igihugu cy’u Bufaransa, kiza ku isonga mu byo mu burengerazuba bw’isi mu kutavuga rumwe na Isilamu mu muryango mugari w’Abafaransa. Icyo kibazo ikibazo cyageze ku rwego rwo kugena ushobora gutsinda amatora y’umukuru w’icyo gihugu yegereje bitewe na politiki ye mu kugikemura.

Ubutegetsu bwa perezida Macron bakunze kugaragara nk’ubwabangamiye cyane Isilamu aho bwagerageje nko kugenzura imisigiti nk’ikintu gishoboka ndetse hanabaye imyigaragambyo iturutse ku buryo perezida Macron yitwaye mu kibazo nyuma y’iyicwa ry’umwalimu wari wagerageje gushushanya Intumwa y’Imana Muhammed mu mpera za 2020.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *