Mu Buhinde Abakristu bashobora kwicwa n’Abahindu nyuma y’amatora

 Mu Buhinde Abakristu bashobora kwicwa n’Abahindu nyuma y’amatora

Léonidas MUHIRE

Abakirisitu bo mu Buhinde hamwe n’imiryango yabo bahangayikishijwe bikomeye n’ubuzima bwabo nyuma y’uko ishyaka ry’Abahindu ritsinze ku bwiganze bwo hejuru amatora mu ntara enye harimo n’imwe ituwe cyane muri iki gihugu.

Iryo shyaka, abakristu bafite impungenge ko rizababuza umudendezo kurusha uko bisanzwe bikorwa dore ko bamwe mu Bahindu bari banabyigambye mbere y’uko amatora akorwa.Nk’uko ibyavuye mu matora byatangajwe muri iki cyumweru bibigaragaza ishyaka ‘Bharatiya Janata Party’ (BJP) ry’Abahindu ryongeye kwegukana intsinzi dore ko muri leta eshanu ryatsinze amatora ku bwiganze muri leta enye zose.

Leta zegukanwe n’ishyaka BJP ry’Abahindu ni leta ya Uttar Pradesh ituwe cyane, leta ya Uttarakhand y’amajyaruguru, leta y’amajyepfo ashyira Uburengerazuba bwa leta ya Goa ndetse n’amajyepfo ashyira Uburengerazuba bwa leta ya Manipur.

Mu majyaruguru ya leta ya Punjab iri shyaka niho honyine ryatsinzwe amatora. Raporo y’Umuryango wunze Ubumwe wa Gikristu ivuga ko umwaka ushize muri leta ya Uttar Pradesh honyine hagaragaye ibibazo bigera ku 102 by’abakirisitu bakorewe ihohoterwa n’urugomo.Ikinyamakuru ‘The Telegraph’ cyatangaje ko hasigaye iminsi mike ngo hamenyekane ibyavuye mu matora ababarizwa mu Bahindu bari baraburiye abakirisitu bamwe ko bashobora gutsembwa.

Mu magambo ye, umukirisitu witwa Emmanuel Singh, ukomoka mu mudugudu wa Jodhikapur yagize ati: “Umuyobozi w’Abahindu yamaze kudutera ubwoba ko bategereje ibyavuye mu matora kandi ko nyuma yaho bazatsemba abakristu bo muri Uttar Pradesh”.Undi mukristu witwa Nathanael Singhna we aherutse kwibasirwa igihe yarimo asoma Bibiliya aho basengeraga n’abandi bakristu 25 yumvise induru ngo y’amajwi abasaba gusohoka aho bari bari. Abavuzaga iyo nduru bari agatsiko k’Abahindu baherekejwe n’abapolisi bari bateraniye hanze y’urugo rwe babashinja ko bahindura Abahindu ngo babe abakristu ku gahato. Nyuma y’amasaha make Nathanael Singh n’umugore we Savita barafashwe barafungwa bashinjwa ibinyoma ko bahindura abahindu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, iterabwoba no gutuka nkana idini barekurwa nyuma y’amezi atanu.

Mu ntara zigera ku icumi mu Buhinde hashyizweho amategeko ahana abakristu bahinduye abahindu ku gahato. Gusa n’ubwo amwe muri ayo mategeko amaze imyaka ibarirwa muri za mirongo mu bihugu bimwe na bimwe, nta mukristo wahamwe n’icyaha cyo guhindura umuntu uwo ari we wese ku gahato. Aya mategeko ahubwo usanga ashyigikira imitwe ya politiki y’Abahindu gushinja abakirisitu ibinyoma no kubagaba ibitero bitwaje ko bahindutse ku gahato.

Raporo y’Umuryango wunze Ubumwe wa Gikristu (UCF) ivuga ko ku bakirisitu b’Abahinde umwaka wa 2021 wabaye umwaka w’urugomo cyane mu mateka y’iki gihugu kuko byagaragaye ko ibirego bigera kuri 486 by’ihohoterwa n’urugomo byakorewe abakristu muri uwo mwaka. Umuryango UCF ukomeza uvuga ko abapolisi bakurikiranye nu manza ibirego 34 gusa muri 486 byose. Mu Buhinde Abakirisitu bangana na 2,3% gusa by’abatuye icyo gihugu mu gihe Abahindu bagera kuri 80% by’abaturage bose.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.