Mu Bwongereza: Abakristu baratakambira leta ngo itange inkingo za Covid-19 ku bihugu bikennye

 Mu Bwongereza: Abakristu baratakambira leta ngo itange inkingo za Covid-19 ku bihugu bikennye

Léonidas MUHIRE

Umuryango w’Abagiraneza b’Abakristu mu Bwami bw’Ubwongereza (United Kingdom) uri gushyira igitutu kuri leta uyihamagarira kohereza imfashanyo y’inkingo nyinshi mu mahanga cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Ni nyuma y’uko ubu bwami buje ku mwanya wa 17 mu bihugu byabashije gukingira abaturage benshi mu bigize ihuriro ry’ibihugu 20 bya mbere bikize ku isi rizwi nka G20 kuri ubu uru rutonde rukaba ruyobowe n’igihugu cya Afurika y’Epfo.

Uyu muryango wasabye leta ko yakora ibishoboka byose mu gushyigikira itangwa ry’urukukingo rwa Covid-19 by’umwihariko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nko ku mugabane wa Afurika, Aziya n’Amerika y’Epfo

Abayobozi b’uwo muryango bizeye ko gahunda yo gukuraho imyenda y’umurengera bimwe muri ibyo bihugu bifite yaba ari intambwe y’ingenzi yatuma abaturage babyo bakingirwa.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri uyu muryango, Oli Pearce aganira n’ikinyamakuru ‘Premier Christian News’ yagize ati: “Ku isi hose hari ubusumbane mu gutanga inkingo. Biratangaje kubona abantu na bo bari munsi ya 15% mu bihugu bikennye ari bo bamaze guhabwa doze imwe y’urukingo gusa.
Umubare munini w’abatuye ibyo bihugu bikennye ntibigeze bahabwa nibura doze imwe y’urukingo”.

Yakomeje agira ati: ”Turabizi mu bwami bw’u Bwongereza ko benshi muri twe bagize amahirwe yo kubona ubwirinzi butangwa n’inkingo. Icyantangaje kurushaho ni uko mu muhango duherutse guhuriramo i Krishna n’abandi bayobozi mu by’imyerere bo muri Afurika, abo bagikangurira abayoboke babo akamaro ko guhabwa urukingo mu gihe rwaba rubonetse. Ntekereza ko leta y’u Bwongereza ishobora kandi igomba gushyigikira no guhuza ingufu ku isi hose kugira ngo umutungo bwite mu by’ubwenge ukurwe mu ikorwa ry’inkingo”.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *