Mu Bwongereza: Inzu nyobokamana zigiye kwakira impunzi zo muri Ukraine

 Mu Bwongereza: Inzu nyobokamana zigiye kwakira impunzi zo muri Ukraine

Léonidas MUHIRE

Nk’uko byatangajwe na Musenyeri wa diyoseze y’Abangilikana ya York, Stephen Cottrell, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe 2022, yavuze ko hazatangwa ibyumba by’amacumbi ku mpunzi ziva muri Ukraine mu ngoro ya ‘Bishopthorpe’ isanzwe ari icumbi ry’abihaye Imana , ibiro, n’izindi gahunda z’idini zinyuranye.

Mu magambo ye aganira n’ikinyamakuru ‘Premier Christian News’ yagize ati: “Yesu atwigisha gukunda bagenzi bacu. Kuri ubu, kimwe n’abantu benshi, ndatekereza ku mubare munini w’impunzi ziva muri Ukraine kandi ari abaturanyi bacu. Aho ntuye mu ngoro ya Bishopthorpe turimo gushakisha uburyo dushobora gutanga amacumbi n’inkunga kuri izo mpunzi tunabifashijwemo na gahunda ya leta yatangiye gushyirwamo ingufu. Nzi ko ntari njyenyine muri byo kandi ndashimira umubare munini w’abantu bita kuri iki kibazo mu buryo butandukanye.

Nkomeje gusengera amahoro n’ubutabera muri Ukraine, kandi n’abantu bose bakora kugira ngo ibyo bigerweho”.Uretse ubwo bufasha mumadini, mu gihugu cy’u Bwongereza leta yatangije gahunda yo gufasha impunzi ziva muri Ukraine kubona ubuhungiro aho nibura Abongereza barenga ibihumbi 150 biyandikishije muri gahunda ya leta yo gutanga icumbi ku mpunzi za Ukraine.

Buri rugo rubishaka rwemera kwakira impunzi ruzajya ruhabwa ama-Euro 350 buri kwezi ni ukuvuga angana n’ibihumbi 390 mu Manyarwanda. Nta musoro uzajya utangwa bitewewe n’umubare w’impunzi za Ukraine urugo rucumbikiye kandi zizajya zishobora kwinjira mu Bwongereza hadasabwe ibyangombwa by’inzira nka visa.Ku ikubitiro, muri gahunda yo gutanga ubuhungiro, uwakira impunzi agomba kuba azi neza umunya-Ukraine ashaka gufasha, gusa ngo iyi gahunda izagurwa vuba ihe amahirwe impunzi zose zidafite abantu baziranye mu gihugu cy’u Bwongereza.

Ingoro ya ‘Bishopthorpe’ igiye kuba inzu nyobokamana yakiriwe impunzi za Ukraine bwa mbere isanzwe igizwe n’inyubako zirimo ibiro, ibyumba by’inama, aho basengera ndetse n’aho abihaye Imana baba. Imbuga y’iyi ngoro, isanzwe ijya ikoreshwa mu bikorwa by’ubugiraneza, imyiherero, kwiyakira, no gusangira ndetse n’ibindi birori binyuranye.

Imibare yo kuri uyu wa Gatanu dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (AP) igaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni 6.5 bavanywe mu byabo muri Ukraine mu gihe abarenga miliyoni 3.2 bamaze guhunga igihugu. Ibyo bivuze ko hafi kimwe cya kane cy’abaturage ba Ukraine bamaze kuva mu byaho mu gihe iki gihugu gisanzwe gituwe n’abantu miliyoni 44.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *