Mu irushanwa rya Stars For Jesus Talent Detection ibihembo byikubye 2

 Mu irushanwa rya Stars For Jesus Talent Detection ibihembo byikubye 2

Rev. Pasitori Alain Numa usanzwe ategura irushanwa ryitwa “Stars For Jesus Talent Detection” yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2022, aho bagiye gukora igice cya 4 cy’iri rushanwa, ibihembo byikubye kabiri bikaba ibihumbi magana atandatu by’amafaranga y’u Rwanda (600,000Rwf), bivuye ku bihumbi magana atatu byatanzwe mu marushanwa atatu yatambutse.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Nkundagospel yagize ati:

“Mu bice byabanje twagiye duhemba abana batatu bahize abandi mu byiciro bitatu twahisemo birimo kubwiriza ubutumwa, kuririmba no gucuranga. Uwa mbere muri buri cyiciro yahembwaga amafaranga y”u Rwanda ibihumbi mirongo itanu, uwa kabiri agahembwa ibihumbi mirongo itatu, mu gihe uwa gatatu yahembwaga ibihumbi makumyabiri. Ayo mafaranga yose uyateranyije ku bantu batatu yanganaga n’ibihumbi magana atatu by’amafaranga y’u Rwanda,(300,000 Frw.)

Yakomeje ashimangira ko nyuma y’icyorezo cya Covid 19 cyatumaga ubukungu butagenda neza bahagaze mu kwizera maze bagakuba kabiri ibihembo bahembaga abana bahize abandi. Yagize ati:

“Nyuma y’icyorezo cya Covid 19 twahagaze mu kwizera dukuba kabiri igihembo twatangaga. Ni ukuvuga ko umwana wa mbere muri buri cyiciro azahembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana, (100,000 Frw), uwa kabiri agahembwa ibihumbi mirongo itandatu,(60,000 Frw), mu gihe uwa gatatu azahembwa ibihumbi mirongo ine, (40,000 Frw). Ni ukuvuga ko yose uyateranyije yangana n’ibihumbi magana atandatu, (600,000 Frw).

Alain Numa yasobanuye ko iri rushanwa ari iyerekwa yahawe riturutse ku Mana, gusa avuga ko nyuma yo gukora igice cya mbere cyaryo ryasinziriye ku mpamvu we atamenye ariko ahamya ko iyo Imana ari yo yatanze iyerekwa inarifasha rikagerwaho, akaba ariyo mpamvu rigeze ku gice cya kane kandi rigenda ryongera imbaraga. Yagize ati:

“Iri ni iyerekwa ryangezeho ubwanjye muri 2013,hanyuma iyerekwa murabizi ntabwo riza ako kanya,… bigenda biza umuntu abitekerezaho yibaza ati nibyo sibyo kugeza aho Imana itangiye ishusho nyayo. 2016 nifatanyije na Doxa Entertainment, ryari itsinda rigizwe n’abanyamakuru batandukanye turishira mu bikorwa nk’igice cya 1, riraba rigenda neza cyane , nyuma yaho rirasinzira , icyo ntabeshya nuko ntamenye impamvu, ariko iyerekwa ni uko nguko ntabwo rijya ripfa ryongera kugaruka ejo bundi muri 2020, biba na Covid-19 irimo kuba ariko turashima Imana ko byabaye.” Yakomeje ati:

“Irushanwa ku nshuro ya 2 ryabaye mu mwaka wa 2020, ku nshuro ya 3 riba umwaka ushyize wa 2021, hanyuma n’ubu ngubu tugiye kurikora ku nshuro ya 4. Rero byaje gutyo biza ari iyerekwa rivuga riti abafite impano munsi y’imyaka 16, hanyuma nasesengura ngasanga n’abahanzi bose bakomeye baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana cyangwa abaririmba ziriya ndirimbo zindi, dukunze kwita ngo ni iz’isi bose iyo ubabajije ngo watangiye kuririmba ryari, 90% bakubwira ko batangiye baririmba muri korali, muri worship team kera,bafite imyaka 5,6, nta n’umwe ukubwira ko ari ibintu byaje amaze gusaza, mbese wumva ko babitangiye bakiri abana. Noneho ndavuga nti bisobanura ko mu rusengero harimo impano zitandukanye z’abana bari munsi y’imyaka 16. Ni aho ngaho hatangiye detection ariyo mu Kinyarwanda twakwita kuvumbura impano zihishye mu nsengero.”

Alain Numa yavuze ko yifuza ko umubare w’abana biyandikisha muri iri rushanwa wazamuka kugira ngo impano zivumburwe ari nyinshi. Yagize ati: “Mu mwaka wa 2020 hiyandikishije abana 210, mu mwaka wa 2021 hiyandikisha abana 285,bityo muri uyu mwaka wa 2022 turifuza ko umubare w’abana biyandikisha wiyongera kugira ngo impano zikomeze zivumburwe ari nyinshi.”

Biteganyijwe ko kwiyandikisha bizarangira ku italiki 8 Kanama 2022. Ku italiki ya 13 Kanama 2022 hazakorwa irushanwa ryo kubwiriza ubutumwa, ku italiki 20 Kanama habe iryo kuririmba, mu gihe ku italiki ya 27 Kanama hazaba iryo gucuranga.

Mu ntabwe ya nyuma yo guhatanira ibihembo hazagaragaramo abana 15, ni ukuvuga 5 ko muri buri cyiciro hazabonekamo abana 5. Iri rushanwa rizasozwa Final taliki ya 3 Nzeri 2022, aho hazahembwa abana 3 bazitwara neza kurusha abandi muri buri cyiciro. Uwambere azahembwa ibihumbi 100, uwa kabiri azahembwa ibihumbi 60,uwa gatatu ahembwe ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda.

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.