Mu mafoto ateye ubwuzu: Ihere ijisho insengero 10 za mbere z’umutamenwa ku isi

Kuri iyi si insengero ni zimwe mu nyubako z’agatangaza n’ubwiza butangaje zihari. Ahenshi usanga ari nk’ibirango n’umutako w’umugi zihereyemo udasize n’ubuhangange mu Iyobokamana n’imyubakire dore ko zimwe imishinga yo kuzubaka yagiye itwara imyaka za mirongo. Ibyo bigaragazwa na ba Mukerarugendo bazisura haba mu ngendo nyobokamana n’ubukerarugendo busanzwe. Magingo aya, nyinshi mu nsengero mbonera ku rwego rw’isi zubatswe mu myaka ya kera cyane kandi ziracyabereye ijisho na kugeza ubu; igikorwa gusa ni ukongeraho imitako ibereye ijisho uko ibihe bihita. Uyu munsi reka turebere hamwe 10 za mbere z’umutamenwa kurusha izindi. Turahera ku mwanya was 10 tumanuka.
No.10: Hagia Sophia, Istanbul, muri Turukiya
Uru rusengero ruri muzizwi ku isi, rwatekerejweho rutangira kubakwa mumwaka wa 537 kugera mumwaka wa 1453. Ku Bwami bwa Balatini, uru rusengero rukaba rwarahinduwemo Katedral. Iyi nyubako ikaba yari umusigiti mumyaka ya 1453 kugeza 1931.

No.09: Saint Mark’s Basilica, Venice mu Butaliyani
Uru rusengero rwitiriwe Mutagatifu Mariko ruherereye mugihugu cy’u Butaliyani rukaba ruri mu nsengero z’amateka zizwi ku isi, aho arirwo ruha ishusho nziza umugi rurimo. Rwubatswe ahagana mu mwaka w’1650.

No.08: Church of the Holy Sepulchre,Jerusalem muri Isiraheli
Nk’uko twabibonye umwami cyangwa umukiza w’isi yaravutse,nyuma yokuvuka rero kugira ngo acungure isi byabaye ngombwa ko yitanga arapfa ahambwa mu mva (sepulchre). Ariko ntiyaheranywe n’urupfu ahubwo yararutsinze aronkera abemera ubuzima buhoraho bw’iteka. Yeruzaremu niho tuzi kandi hari wa musozi Kaluvariyo (Calvary) amahanga yacunguriweho, aho Yezu /Yesu yitanze nk’igitambo, aha ninaho hantu hazwi Yezu/Yesu yahambwe. Ku bakristu aha bahakorera ingendo ntagatifu.

No.07: Church of the Nativity, Bethlehem muri Palestina
Uru ni urusengero rw’ivuka rya Yezu/Yesu rukaba ruherereye ahantu h’amateka hazwi cyane n’umuntu wese wemera Yezu/Yesu. I Beterehemu niho hazwi Yezu/Yesu yavukiye. Iyi ngoro y’Imana ni iy’amateka aho iherereye mu mugi wa Nazareti(Nazareth), ikaba iri kubutaka bwavukiyeho umucunguzi w’abamwemera ari we Yezu/Yezu.

No.06: Saint Paul’s Cathedral, London mu Bwongereza
Uru rusengero rwitiriwe Mutagatifu Pawulo na rwo turusanga mu mugi wa London ho mu gihugu cy’u Bwongereza. Hari Katedrali(Cathedral) akaba ari naho umushumba cyangwa uwo tuzi nk’Umusenyeri(umwepisikopi) afite ikicaro. Uru rusengero kandi rwitiriwe uyu mutagatifu Pawulo kuko yari intumwa ya Yezu/Yesu bafata nk’umubyeyi wabayoboye mu kwemera.

No.05: Westminster Abbey, London mu Bwongereza
Uru rusengero turusanga mu mugi wa London ho mu gihugu cy’u Bwongereza, rukaba ari urusengero rw’Abagatolika runini dusanga muri uwo mugi rukaba kandi ari rwo rusengero rufatika ruzwi dusanga mu bwami bw’Abongereza. Uru rukaba rwaratwaye igihe kirekire kugira rube rwakuzura mu myubakire.

No.04: Saint Peter’s Basilica, Rome mu Butaliyani
Uru ni urusengero rwa Mutagatifu Petero ruherereye mu mugi wa Roma mugihugu cy’u Butaliyani. Iyi Bazirika ikaba yarubatswe mu gihe cyo mu myaka yo guhera mu1506 kugeza mu1 615. Uru rusengero rukaba rwarateguwe mu mwaka w’1547 na Michelangelo akaba ari we wagenye uko ruzaba rwubatse n’ingano yarwo.

No.03: Notre Dame de Paris, mu Bufaransa
Iyi na yo ni Katedrali(Cathedral) iherereye mu Murwa Mukuru w’igihugu cy’u Bufaransa i Paris, ikaba kandi inziza mu Burayi bwose. Iyi Katedrali(Cathedral) yari umunara w’agatangaza muri Paris ukaba warafashe igihe kirekire mu kuwubaka.

No.02: Saint Basil’s Cathedral, Moscow mu Burusiya
Iyi ni Catedrali iherereye i Moscow mu gihugu cy’u Burusiya, aho abemeraga Imana b’Abarusiya bahimbarizaga Imana muri urwo rusengero rwubatswe ahagana mu mwaka w’ 1555 kugeza mu mwaka wa 1561.

No.01: Sagrada Familia, Barcelona muri Esipanye
Ni urusengero runini rw’Abaromani b’Abagatolika ruherereye mu mugi wa Baricelona i Kataronya hazwi nk’ahantu hagaragara Abakiristu benshi ku isi b’Abagatolika rwateguwe na Catalan Architect Antoni Gaudi mumyaka ya 1852-1926. Rukaba rwarubatswe guhera muri 1882 ariko kugeza ubu rukaba haribyinshi rugikorwaho.
