Amafoto utabonye ya Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Tonzi n’abandi bahanzi 12 batambutse ku itapi itukura mu birori binogeye ijisho

 Amafoto utabonye ya Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Tonzi n’abandi bahanzi 12 batambutse ku itapi itukura mu birori binogeye ijisho

Abahanzi 15 mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyiswe Rwanda Gospel Stars Live, kigamije kubashyigikira no kubashimira uburyo inganzo yabo igira uruhare mu nguni zitandukanye z’ubuzima.

Abahanzi batandukaye bitabiriye iki gikorwa

Ni mu muhango wabereye muri Park Inn mu Kiyovu kuri iki Cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021, witabiriwe n’abaramyi b’amazina azwi n’abandi.

Rwanda Gospel Stars Live ihatanyemo Serge Iyamuremye, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Uwitonze Clementine [Tonzi], Gaby Kamanzi, Rata Jah Naychah, James&Daniella, Gisubizo Ministries, umuraperi MD, Gisele Precious, True Promises Ministries, Aimee Frank Nitezeho, Aneth Murava na Theo Bosebabireba.

Abahanzi bose bari babukereye

Mu gutangiza iki gikorwa, Mike Karangwa ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Rwanda Gospel Stars Live, yashimye abahanzi bahatanye muri Rwanda Gospel Stars Live, avuga ko bakorera mu kibuga kirimo imitego myinshi ariko ko bayisimbuka bakifashisha umuziki mu kongera gusana imitima ya benshi.

Mike Karangwa ari mubategura Rwanda Gospel Stars Live

Karangwa yabwiye aba bahanzi ko indirimbo zabo zifite akamaro gakomeye ku buzima bwa benshi, kuko hari abakiriye nyagasani nk’Umwami n’Umukiza, abandi bareka ibikorwa bibi bari bagiye gukora bakomeza kuramira ubuzima.

Uyu mugabo wabaye umunyamakuru, yavuze ko Rwanda Gospel Stars Live ari igikorwa kigamije gushyigikira abahanzi bakora umuziki uhimbaza Imana. Asaba buri wese gushyigikira aba bahanzi, yifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga bwashyizweho.

Umuhanzi uzatwara umwanya wa mbere muri Rwanda Gospel Stars Live azahabwa miliyoni 7 frw, naho uwa kabiri atware miliyoni 2 frw, ni mu gihe uwa gatatu azatwara miliyoni 1 frw.

Abahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo batangiye gukora imyitozo, ku buryo mu mpera z’Ukwakira 2021 biteguye gukorera ibitaramo kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Nyuma y’ibi bitaramo bya Rwanda Gospel Stars Live bizabera kuri Televiziyo y’u Rwanda, ni bwo hazamenyekana abatsinze.

Kuri ubu ushobora gushyigikira umuhanzi ukunda, aho ujya muri telefoni ngendanwa ugakanda *544*300* ugashyiramo nimero y’umuhanzi ushyigikiye hanyuma ugashyiraho.

Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro Rwanda Gospel Stars Live cyitabiriwe n’abarimo umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Tumusiime Juliet uherutse kurushinga Muyoboke Alex umujyanama w’umuhanzi Chris Hat.

Tumusiime Juliet, Umunyamakuru wa RBA
Alex Muyoboke n’umuhungu we nabo baje gushyigikira aba bahanzi

Hari hari kandi umuhanzi Jean Christian Irimbere uri mu kiragano gishya cy’abakora indirimbo zihimbaza Imana.

Umuhaniz, Israel Mbonyi uri kwitegura gushyira album ye nshya ‘Icyambu’ nawe yari yabukereye

Aline Gahongayire uzwi mu ndirimbo zitandukanye zo guhimbaza Imana

Umuhanzi Aline Gahongayire

Tonzi yatambutse ku itapi itukura yambaye umutuku hose

Tonzi mu mwambaro unogeye ijisho

Umuraperi MD ni uko yaserutse mu gutangiza Rwanda Gospel Stars Live

Umuhanzi MD

Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi wakunzwe mu ndirimbo kuva kuri ‘Amahoro’

Gaby Kamanzi

Serge Iyamuremye uherutse mo gusohora indirimbo yise ‘Lion’

Umuhanzi Aime Frank uri mubari gufasha benshi iyi minsi

Tracy, umuramyi akaba n’umunyamakuru kuri KC2 nawe yitabiriye iki gikorwa
Prophet Jean Paul niwe wigishije muri iki gikorwa cyo gutangiza Rwanda Gospel Starrs Live

Bob Sumayire

Related post

3 Comments

  • Ndabakunda ❤️❤️❤️ nukuri imana ibagire ibyamamare mwese ndaroba’uye

  • I wish that Israel will win

  • Muraho Imana ishimwe mfashe uyu mwanya ngo mbashimire mwebwe bitangazamakuru mutugezaho ubutumwa bwiza bwa Kristo ariko mbasabe cyane cyane nkomeje ko twanafatanya gukora ibikorwa bifasha abapfakazi,impfubyi, abakene,gusura abarwayi imbohe,abana bomumuhanda noneho tukabwira ubwami bw’Imana ariko twabafashije no mu mubiri kugira ngo bakire mubugingo kuko Imana n’iy’abazima si iy’abapfuye
    Rwanda Gospel All Stars.
    Imishinga mufite ni myiza n’ingenzi ariko bye guhera mu magambo bige mubikorwa Niko kubaka ubwami bw’Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *