Mu masaha make: Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Theo Bosebabireba n’abandi 13 barahurira ku itapi itukura (Red Carpet)
Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo abahanzi batandukanye bakora umuziki uhimbaza Imana batambuke ku itapi itukura mu gikorwa cyateguwe na Rwanda Gospel Stars Live.

Kuri iki cyumweru, taliki 24/10/2021 nibwo abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bategerejwe kuza kugaragara batambuka ku itapi itukura (Red Carpet) mu gikorwa cyateguwe na Rwanda Gospel Stars Live kiri bubere muri PARK INN Hotel, Kiyovu mu mujyi wa Kigali ku isaha ya saa kumi z’umugoroba. Si ibyo gusa, kuko hari bubemo n’umwanya wo kuririmba kuri bamwe mubatoranyijwe ndetse hakaba n’ikiganiro abateguye Rwanda Gospel Stars Live bari bugirane n’itangazamakuru.

Ku nteguza y’ibi birori (Poster) hagaragaraho abahanzi 15 bari muri iki gikorwa barimo na Theo BOSEBABIREBA wongewemo asimbuye Vestina na Dorcas nyuma yuko benshi basabye ko uyu muhanzi yakongerwamo kuko yafashije benshi mu bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Abahanzi bari muri iki gikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live ni 15 aribo: Israel Mbonyi, Serge Iyamuremye, Tonzi, Frank Aime Nitezeho, James & Daniella, MD, Aline Gahongayire, Gisele Precious, True Promises Ministries, Theo Bosebabireba, Annet Murava, Gisubizo Ministries, Rata Jah Naychah, Gaby Kamanzi na Chorale Christus Regnat.
Mu kiganiro numwe mubagize itsinda riri gutegura iki gikorwa yatangarije Nkundagospel ko kwitabira iki gikorwa Atari ibya buri muntu wese ubishatse kuko kuri iyi nshuro hari bwitabire abahawe ubutumire (Invitation).