“Mu matorero yose harimo umugeni” Ese koko Imana yemera amadini yose?

 “Mu matorero yose harimo umugeni” Ese koko Imana yemera amadini yose?

Abantu benshi bakunda kwibaza iki kibazo, ariko hakabaho imvugo ivuga ko muri buri torero harimo umugeni ndetse hari umuhanzi wagize ati “Buri muntu mu itorero abe uwejejwe muri ryo.” Ariko se koko amadini yose Imana irayemera?

Niba se yose avuga Imana imwe kuki atandukanya inyigisho?

Yesu yaravuze ati “munyure mu irembo rifunganye: kuko irembo ari rigari, n’inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi: ariko irembo rifunganye, n’inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake Mat 7: 13-14. Dukurikije Ijambo ry’Imana, hariho ubwoko bubiri gusa bw’amadini: ni ukuvuga iry’ukuri n’iry’ikinyoma; irivuga ukuri n’irivuga ibinyoma; irijyana abantu mu bugingo n’irijyana abantu kurimbuka.

Hari abantu batekereza ko amadini yose ashimisha Imana. Imirongo ya Bibiliya ikurikira igaragaza ko ibyo atari ukuri:

“Ubu bwoko bunshimisha iminwa yabo, ariko imitima yabo indi kure; bansengera ubusa, kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu” Mariko 7:6 Niba abantu bihandagaza bavuga ko basenga Imana bigisha ibitekerezo byabo bwite aho kwigisha ibyo Bibiliya yigisha, gusenga kwabo ni imfabusa. Ntikwemerwa n’Imana.

Imana ni Umwuka; n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri. Gusenga kwacu kugomba kuba guhuje n’ukuri kw’Ijambo ry’Imana.

Imbuto z’Idini ry’Ikinyoma

Ni ubuhe buryo bumwe bwo gutandukanya idini ry’ukuri n’iry’ikinyoma?

Ni gute dushobora kumenya niba idini runaka rishimisha Imana cyangwa ritayishimisha? Yesu yagize ati “igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi . . . Nuko muzabamenyera ku mbuto zabo.” Mu yandi magambo, niba idini runaka rikomoka ku Mana, rizera imbuto nziza; ariko niba rikomoka kuri Satani, rizera imbuto mbi.

Idini ry’ukuri rituma abayoboke baryo bagirirana urukundo hagati muri bo kandi bakanarugaragariza abandi. Ibyo ni ukubera ko Uwiteka ubwe ari Imana y’urukundo. Yesu yagize ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.

Amadini n’Intambara

Ni uruhe ruhare abayobozi b’amadini bagiye bagira mu ntambara?

Idini ry’ikinyoma ryagaragaje imbuto mbi zaryo no mu bundi buryo. Urugero, nubwo Bibiliya ivuga ngo “ukunde mugenzi wawe,” abayobozi b’amadini ku isi hose bagiye bashyigikira kandi bagashoza intambara babigiranye umwete

Ni mu buhe buryo abayobozi b’amadini bihakanye Imana?

Ku isi hose, abayobozi b’amadini bagiye babwiriza urukundo, amahoro no kugira neza, ariko bagiye barangwa n’inzangano, intambara no kutubaha Imana. Bibiliya ibavuga neza uko bari. Igira iti “bavuga yuko bazi Imana, ariko bayihakanisha ibyo bakora.”

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.