Mufti w’u Rwanda Sheik Salim Hitimana yakomoje ku ihezwa ryakorerwaga abanyeshuri b’Abayisilamu

 Mufti w’u Rwanda Sheik Salim Hitimana yakomoje ku ihezwa ryakorerwaga abanyeshuri b’Abayisilamu

Umuyobozi mukuru w’idini ya Islam mu Rwanda,(Mufti), Sheikh Salim Hitimana wari witabiriye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 ishuri Ecole Secondaire Islamique de Ruhengeri TSS rimaze ribonye izuba, yavuze ko igitekerezo cyo gushinga iri shuri ahanini cyavuye ku kuba abanyeshuri basengeraga mu idini ya Islam barahezwaga mu mashuri bityo bakavutswa amahirwe n’uburenganzira bwo kwiga.

Mu mbwirwaruhame ye Sheikh Salim Hitimana yagize ati:“Mu izina ry’umuryango w’Abayisilamu, Rwanda Muslim Community, turashimira ababyeyi bagize igitekerezo cyo gushinga iri shuri ku bufatanye n’ubuyobozi bw’idini ya Islam mu Rwanda. Ahanini byaturutse ku mateka mabi y’ihezwa ryakorerwaga abayisilamu bari baravukijwe amahirwe yo kubona amashuri kugira ngo babashe kwiga no kongera ubumenyi…”

Sheikh Salim Hitimana yakomeje avuga ko ahanini iryo vangura ryakorerwaga abanyeshuri b’abayisilamu ryaterwaga n’ubuyobozi bwariho icyo gihe, bityo yasabye imbaga nyamwinshi yari yitabiriye ibyo birori gukomera amashyi Perezida Kagame ngo kuko imiyoborere myiza yazanye izira amacakubiri.

Ibi birori kandi byari byahagarariwe mu madini hafi ya yose, harimo Kiliziya Gatolika, ADEPR, EAR ndetse n’inzego za leta zitandukanye, zirimo umuyobozi w’akarere ka Musanze, umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, ndetse n’abandi banyacyubahiro banyuranye.

ESIR TSS yafunguye imiryango mu mwaka w’1992. Kugeza ubu ifite abanyeshuri bagera kuri 666, babarizwa mu mashami 4, ariyo ubukerarugendo (Tourism), ubwubatsi (Building construction), icungamari (Accounting) na Networking.

Eng. Paul Umukunzi Umuyobozi Mukuru Urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro
Umuyobozi wa ESIR TSS, Ruhanamirindi Samir

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *