Muri aba bashumba ni nde uzatsindira igihembo cya Rwanda Gospel Stars Live?

 Muri aba bashumba ni nde uzatsindira igihembo cya Rwanda Gospel Stars Live?

Ubuyobozi bwa Rwanda Gospel Stars Live bwatangaje ko nyuma yo guhemba abahanzi nyarwanda baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana babaye indashyikirwa bazahemba n’abashumba batatu bo mu Rwanda bagaragaje ubwitange mu gusana no guhembura imitima y’abantu, bubatse ibikorwa remezo ndetse bakanafasha abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bw’ibifatika nubw’ibidafatika.

Nkuko amakuru agera kuri Nkunda Gospel bamwe mu bashumba bari guhabwa amahirwe yo kwegukana iki gihembo harimo Apôtre Joshua Masasu, Rev. Pst. Dr. Antoine Rutayisire, Dr Masengo Fidèle, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, Julienne Kabanda, Apôtre Mignone na Apôtre Yongwe.

Aba bashumba bisa nk’ aho ari ihurizo guhitamo batatu muri bo bakwiriye guhabwa iki gihembo kuko ikigaragara bose barakoze cyane.

1. Apôtre Joshua Masasu

Apôtre Joshua Masasu Ndagijimana ni umwe mu bantu bafite ibikorwa bitari bike mu Rwanda ku buryo byatumwe izina rye rimenyekana cyane yewe birenga u Rwanda bigera ku rwego mpuzamahanga bivuye ku kuba umubwirizabutumwa bwiza.

Intumwa Yoshua Ndagijimana Masasu bakunda kubyinirira Daddy ari nawe washinze itorero ry’Isanamitima benshi bazi ku izina rya Restoration Church, ariko ubusanzwe mu buryo bwemewe rikandikwa Evangelical Restoration Church, ubu Masasu ayoboye insengero zisaga 56 mu Rwanda, Repubulika Iharanira Demoakarasi ya Congo (DRC) n’u Burundi.

2. Pst. Julienne Kabanda

Pasiteri Julienne Kabanda ni umuvugabutumwa ukunzwe cyane hano mu Rwanda ariko byagera mu rubyiruko bikaba akarusho.

Kabanda Julienne ni umuvugabutumwa ariko unarajwe ishinga no gukora ibikorwa bitanga inyungu rusange mu baturage. Aha twatanga urugero rw’uko yatangije ishuri yise High Hopes, rigamije gufasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, batinze kuvuga ndetse bafite n’indi myitwarire idasanzwe batewe n’ibibazo byo mu mutwe.

Julienne Kabanda kandi yatangije Grace Room Ministries ihuza abantu bavuye mu matorero atandukanye bagamije gusenga no kurushaho kwiyegereza Imana, ubu irimo ababarirwa muri 800 biganjemo urubyiruko.

Pasiteri Kabanda kandi asanzwe afatanyije n’umugabo we Pasiteri Kabanda Stanley kuyobora Jubilee Revival Assembly Church, itorero rifite icyicaro i Remera.

3. Apôtre Mignone Kabera

Apôtre Mignone Kabera ni umubyeyi w’abana batatu yibyariye ndetse n’abandi benshi nk’uko abyivugira. Ni we watangije umuryango witwa Women Foundation Ministries n’urusengero rwitwa Nobel Family Church.

Kugira ngo atangize umuryango wa Women Foundation Ministries ntabwo byaje nk’igitekerezo gisanzwe, ahubwo ngo habayeho iyerekwa, ahabwa izi nshingano n’ijwi ry’Imana.

Ati Yaje mu ishusho y’umuntu iramvugisha hanyuma irambwira ngo ndashaka ko ujya kumpera abagore amaboko. Numvaga ibyo bintu bidasobanutse hanyuma ndireba ndebye ayanjye nsanga nayo ni ibice, irambwira iti ‘singira iyi nkoni (isobanura ubutware) noneho negerejeho ya maboko yanjye y’ibice mbona araje noneho ndafata, arambwira ngo genda iyi nkoni uyikoze kuri buri mugore wese ubona…”

4. Apôtre Dr. Paul Gitwaza

Apôtre Dr. Paul Gitwaza ni umuvugabutumwa warenze imbibi z’u Rwanda akagera no ku isi hose. Uyu muyobozi ndetse akaba na nyiri Zion temple Celebration Centre amaze gukora ibikorwa binyuranye dore ko yanaguze urusengero muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Dallas rwa miliyoni umunani z’amadolari, avunje asaga miliyari 8 z’amafranga y’u Rwanda.

Apôtre Gitwaza afite insengero nyinshi hirya no hino ku isi ndetse akaba ariwe washinze Authentic Word Ministries, ikigo gikubiyemo ibintu byinshi birimo Radiyo, televiziyo, ibigo by’amashuli ndetse n’ibitaro.

5.Bishop Dr.Masengo Fidèle

Bishop Dr. Masengo ni umwe mu bavugabutumwa bakomeye hano mu Rwanda ndetse banagerageza kubaka insengero zigezweho hirya no hino.

Bishop Dr. Masengo ni we washinze itorero rya Foursquare Gospel Church Rwanda Itorero (FGR), ni itorero rya Gikristo rikorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2005, icyicaro gikuru kiri ku Kimironko mu karere ka Gasabo, rikaba riyobowe na Bishop Dr. Masengo Fidѐle. FGR, ifite amatorero arenga 40 hirya no hino mu gihugu.

6. Rev. Pst. Dr. Antoine Rutayisire

Rev. Dr. Antoine Rutayisire ni umwe mu bavugabutumwa bamaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda benshi kubera gukoresha ukuri kutavangiye iyo ari kubwiriza cyangwa ari mu biganiro kuri televisiyo cyangwa kuri radiyo.

Antoine Rutayisire ubusanzwe ni umwe mubayobozi b’itorero rya Angilikani mu Rwanda. Mu bijyanye no gukora ibikorwa bibyarira inyungu rubanda, agenda yubaka amazu atandukaye yo gukodeshwa ndetse hari n’amatorero akodesha inyubako ze.

7. Apôtre Yongwe (Harerimana Joseph)

Apôtre Joseph Harerimana Yongwe ni umwe mu bavugabutumwa bamenyekanye cyane ku mbugankoranyambaga, cyane cyane kuri shene za YouTube zinyuranye.

Apôtre Yongwe uzwiho gusengera abarwayi batandukanye bagakira, nyuma yo kuva muri ADEPR yahise ashinga itorero ryitwa Horebu Holy Church.

Nkuko twababwiye ko ari ihurizo rikomeye guhitamo abashumba batatu babaye indashyikirwa ariko ifirimbi yanyuma izavugirizwa mu gitaramo cyo guhemba abahanzi ndetse n’abashumba babaye indashyikirwa, giteganyijwe ku wa 6 Werurwe 2022, muri Canal Olympia. Iki gitaramo kizaba ari imbaturamugabo, dore ko kizitabirwa n’umuramyi Rose Muhando.

Pasiteri Julienne Kabanda watangije Grace Room Ministries
Apôtre Gitwaza yaguze urusengero ruhenze muri Amerika
Apôtre Yongwe yashinze itorero ryitwa Horebu Holy Church
Dr Antoine Rutayisire yubatse amazu y’ibitabashwa kuburyo amatorero amukodesha
Apôtre Mignone yashinze Women Foundation Ministries n’urusengero rwitwa Nobel Family Church
Apôtre Joshua Masasu ni we washinze itorero rya Restoration Church
Bishop Dr. Masengo ni we washinze itorero rya Foursquare Gospel Church Rwanda

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *