Murindahabi Irénée wafashaga Vestine na Dorcas bamaze gutandukana.

 Murindahabi Irénée wafashaga Vestine na Dorcas bamaze gutandukana.

Umunyamakuru Murindahabi Irénée akaba akorera ISIBO TV akaba umujyanama wa abahanzi Vestine na Dorcas yamaze gutandukana nabo ku mpamvu atahise atangaza yabafashirizaga mu nzu ifasha abahanzi ye yitwa M. Irene Entertainment[MIE].

Mu itangazo ryagiye hanze rigaragaza ko MIE yahisemo gutandukana n’aba bahanzi ku mpamvu zitaramenyekana.

Rigira riti “Nyuma yo gusesengura imikoranire ya MIE na Vestine na Dorcas,MIE yifuje kubwira abakunzi bayo ndetse n’umuryango mugari wa muzika ko guhera tariki 7 Nyakanga yahagaritse ibikorwa yakoranaga n’aba bahanzikazi ku mpamvu muzamenyeshwa mu minsi iri imbere.”

Vestine na Dorcas ntago bakiri kumwe n’umujyanama wabo wabafashaga umunsi ku wundi

Batandukanye nyuma y’aho uyu munyamakuru ari we wabazanye mu muziki bagakorana indirimbo zirimo ‘Nahawe Ijambo’, ‘Papa’ ndetse na ‘Adonai’ baherukaga gushyira hanze izi ndirimbo zizasohoka kuri album yabo ya mbere.

Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ni abavandimwe babiri bavuka mu Karere ka Musanze, biyemeje kuririmbira Imana mu myaka y’ubuto bwabo.

Ishimwe Vestine Taricy yavutse tariki 2 Gashyantare 2004, ubu yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye. Kamikazi Dorcas we yavutse ku wa 28 Kamena 2006. Yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Vestine na Dorcas basanzwe ari abaririmbyi muri Goshen Choir y’i Musanze ibarizwa muri ADEPR Muhoza.

Batangiye kuririmba ku giti cyabo mu 2018 ariko ubu ni bwo babashije gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere. Guhera umwaka ushize ni bwo bakoranaga na M. Irene Entertainment y’umunyamakuru Murindahabi Irénée wa ISIBO TV.

Dorcas & Vestine bafite nimero 11

Dorcas & Vestine batandukanye na MIE nyuma y’aho bari mu irushanwa ryiswe “Rwanda Gospel Stars Live” ryahurijwemo abahanzi 15 bari ku ruhembe rw’abafite igikundiro mu muziki uhimbaza Imana, bahataniye igihembo cya miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *