“Murye, munywe ariko ntimwibagirwe ko Kristo yatuvukiye” Museveni

 “Murye, munywe ariko ntimwibagirwe ko Kristo yatuvukiye” Museveni

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yabwiye abaturage be kwishimira umunsi mukuru wa Noheli ariko abagira inama yo kutibagirwa impamvu nyamukuru yo kwishimira uyu munsi mukuru wa Noheli.

Museveni yavuze ko isi yose yizihiza uyu munsi bagura iby’agaciro ndetse bahana impano. Yagize ati:

“Noheli ni igihe abazera Yesu Kristo bizihiza ivuka ry’umucunguzi wacu, Umwami Yesu Kristo.” Yakomeje agira ati:

“Kwidagadura rero mwizihiza uyu munsi ntibitume mwibagirwa guhanga amaso Ku gisobanuro cya Noheli, muburyo bw’umwuka.”

Perezida Museveni yakomeje asobanura ko “Noheli ari umuzi w’agakiza no gucungurwa kwa muntu tuva mu rupfu ari rwo ngaruka y’icyaha.”

Mu gusoza ubutumwa bwe Nyakubahwa Museveni yibukije abaturage be no kwitwararika bakirinda guha icyanzu icyorezo cya Corona virus gihangayikishije isi.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.